Ibi byatangiye kugaragara ubwo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye basozaga ibizamini bya Leta muri iki cyumweru.
Hari amafoto amwe yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri abo banyeshuri bakasakase imyenda y'ishuri mu gihe hari abandi babaga bari mu mbuga ngari basandaguje amakayi bigiragamo.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter, yashyizeho imwe muri izo foto, ashyiraho ubutumwa busa nk'ubunenga abanyeshuri bakoze biriya.
Yagize ati 'Niba atari ikigare gusa gusa, aba basore n'inkumi bashobora kuba bifitemo impano yo guhanga imideri (modelling) mu myambarire. Aya matalenta ntazapfire ubusa igihugu n'abayibarutse.'
Hari n'amashusho yakomeje gucicikana y'umunyeshuri w'Umukobwa ari gutwika amakayi yigiragamo avuga Ikinyarwanda [byumvikana ko ari ibyo mu Rwanda] kimwe n'abo bari kumwe.
Ubwo yatwikaga aya makayi, umwe mu bo bari kumwe, yamwogezaga amubwira ati 'Ntabwo uzarata rata [ntuzatsindwa] twika, n'iyo umuntu aramutse arase yasubirayo akandika â¦'
Oswald Mutuyeyezu kandi kuri aya mashusho na yo yagize icyo ayavugaho aho yagize ati 'Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by'amashuri urayivugaho iki ? Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.'
Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports na we ukunze gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yavuze ko ikiragano cye cyaharuriwe inzira n'abakibanjirije ariko ab'iki gihe bo 'mbona bazaba ikiragano cyatakaye batazi iyo bava batazi n'iyo bajya. Abahanga barangwa no gusoma ab'ubu barangwa no gutwika ibitabo.'
Nubwo benshi bari kunenga iriya myitwarire, nta rwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda ruragira icyo rubitangazaho bikaba bikomeje gutuma bamwe banakomeza kunenda izi nzego zakunze kuvugwaho intandaro y'izamba ry'uburezi.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bari-kunengwa-na-benshi-Wowe-ubivugaho-iki