Iki gikorwa cyabaye ku munsi w'ejo tariki ya 23 Nyakanga 2021 muri icyo gihugu cy'abaturanyi bo mu majyaruguru.
Amakuru yatanzwe na Polisi yo muri iki gihugu avuga ko aba bakobwa bari bafungiranywe mu nzu yakira abashyitsi iherereye muri zone Muyenga B, diviziyo ya Makindye mu mujyi wa Kampala umurwa mukuru wa uganda.
Ikinyamakuru Observer cyandikirwa muri icyo gihugu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakobwa barimo abari munsi y'imyaka 14 y'amavuko, n'umukuru w'imyaka 19, bategurirwaga gucuruzwa mu Ubwongereza mu rwego rwo kubakoresha ibikorwa by'urukozasoni n'imbwa .
Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala Luke Owesigyire yasobanuye ko ubwo abapolisi binjiraga muri iyi nzu, basanze aba bakobwa babayeho nabi.
Ati: 'Twinjiye mu nzu yakira abashyitsi, dusanga abakobwa babayeho nabi'.
Akomeza agira ati: 'Amakuru twahawe ni uko bategekwaga gusambana n'imbwa ku gahato'.
Owesigyire yavuze ko aba bakobwa bari bafungiranywe muri iyi nzu n'umugore witwa Dorothy Ndagire ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Maya Project.
Dorothy Ndagire yamaze gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha akurikiranweho, aba bakobwa bo bajyanwe ahantu hatekanye kugira ngo bitabweho mbere, mu gihe hagishakishwa imiryango yabo ngo basubizwemo
Source : https://imirasire.com/?Basanzwe-munzu-bigishwa-gusambana-n-Imbwa