Batandatu bakekwaho gusagarira umucamanza i Rusizi batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2021, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Kuwa 9 Nyakanga 2021 saa Sita z’amanywa nibwo bivugwa ko abo bantu basagariya umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kamembe, nyuma y’uko umwe mu baturage bashinjaga kubambura amafaranga mu kimina agizwe umwere.

Aho gukoresha inzira zemewe ngo bajurire, abo baturage bakekwa ngo basagariye umucamanza bashaka kwihanira.

RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Uru rwego rwibukije Abanyarwanda ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

RIB yafunze abantu batandatu (06) bakurikiranweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y'urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 13, 2021

RIB yatangaje ko kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose umucamanza cyangwa undi muyobozi mu gihe akora umurimo ashinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 234 ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu. Iyo urwo rugomo rwakozwe byagambiriwe cyangwa byategewe igico, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)