Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo abagabo babiri bafatiwe mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho kuyobya urusinga rwo muri mubazi bakiba amashanyarazi bakoreshaga mu bikorwa byabo byo gusudira.
Abo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.
Aba bafashwe mu gihe ku wa 9 Nyakanga 2021, umugabo ufite igorofa iri kubakwa muri Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando, Umudugudu wa Taba, yafashwe akekwaho kwiba amashanyarazi asudiriza inzugi n’imiryango byagombaga gukoreshwa mu gukinga iyo nyubako ye ndetse ikirego gihita gishyikirizwa RIB ya Gasabo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, yavuze ko abakekwa bose bazagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi.
Yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.
Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu."
Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.