Benshi baguye igihumure nyuma y'uko umwana w' umwaka umwe ahiriye muri shitingi agahinduka umuyonga i Kayonza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kayonza Umurenge wa Ndego, haravugwa inkuru y'akababaro y'urupfu rw'umwana ufite umwaka umwe w'amavuko witabye Imana ahiriye mu nzu ya shitingi yari iherereye ku karwa ko mu mugezi w'Akagera.

Ibi byabaye tariki ya 21 Nyakanga 2021 mu masaha y'umugoroba, mu Kagali ka Isangano mu Mudugudu witwa Kagoma, aho inzu ya shitingi yafatwaga n'inkongi y'umuriro uriya mwana akaza gupfiramo.

Bizimana Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, yavuze ko uyu mwana yageze kuri buriya butaka bumeze nk'akarwa ahagejejwe n'ababyeyi be bari baragiye kuhahinga ndetse bakaba bari bahamaze igihe kingana n'amezi abiri bahaba.

Yagize ati ' Uriya mwana yari yarajyanye n'ababyeyi be hariya bagiye guhinga hamwe n'abandi bana babiri, aho bahinganga ni ku rugabano rw'u Rwanda na Tanzania bagiyeyo baciye mu mazi bagera hakurya, bakaba bari bamaze amezi abiri babayo muri shitingi batari basubira iwabo, rero ubwo barimo bahinga baje kubona ya nzu babagamo ya shitingi ifashwe n'umuriro itangira gushya, bahise baza birukanka bakuramo abana babiri umwe ntiyabasha kuvamo kuko yari yafashwe mu nzitiramibu birangira ahiriyemo arapfa'.

Bizimana Claude uyobora Umurenge wa Ndego yakomeje avuga ko na nyina w'uyu mwana witabye Imana naho yakomeretse ubwo bageragezaga gutabara abana babo ndetse akaba yasoje asaba abaturage kwirinda kujya batinda kuri biriya birwa kuko bashobora guhurirayo n'ibibazo byinshi bitandukanye.

Ivomo: Igihe



Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/benshi-baguye-igihumure-nyuma-yuko-umwana-w-umwaka-umwe-agahiriye-muri-shitingi-ahinduka-umuyonga-i-kayonza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)