Betty Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sanlam - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sayinzoga wahawe izi nshingano mu kwezi gushize afite uburambe muri izi serivisi z’imari kuko amaze imyaka irenga 20 akora mu bigo by’imari by’umwihariko ibyo mu Rwanda.

Mbere yo gukorera mu Rwanda yakoze mu Kigo cy’Ubwishingizi cya Partena cyo mu Bubiligi aho yakuye inararibonye nk’ushinzwe abakozi.

Yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, aho yari Umuyobozi ushinzwe abakozi mu yahoze ari Banki y’Abaturage [Banque Populaire du Rwanda], areberera abakozi barenga 1600, bakoreraga hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yaho yaje kugirwa umukozi w’ikigo PriceWaterhouseCoopers (PwC). Mu 2015 aza kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance.

Betty Sayinzoga amenyerewe mu bijyanye n’ubwishingizi kuko mu 2017 yari Umuyobozi Mukuru wa Saham Life Insurance yaje kwihuza na SORAS bigakora ikigo kimwe cya Sanlam Rwanda.

Mu kwezi gushize ni bwo abagize Inama y’Ubutegetsi ya Sanlam bamugize Umuyobozi Mukuru wayo.

Avuga ko “Urwego rw’ubwishingizi rushobora gukora byinshi byiza mu kongera umubare w’abagana serivizi z’ubwishingizi mu Rwanda.”

Ati “Dukeneye kongera isura nziza ku baturage dutanga ibisubizo byoroheye benshi, binyuze mu mucyo kandi ku gihe.”

Mu myaka itatu iri imbere, Sanlam nk’ikigo kiri mu bikomeye bitanga serivisi z’ubwishingizi muri Afurika, gifite intego yo kwibanda ku kwagura ibikorwa na serivisi gitanga, kwimakaza ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ubufatanye n’ibindi bigo.

Betty Sayinzoga yinjiye mu bigo bikomeye mu Rwanda biyoborwa n’abagore nyuma ya Banki ya Kigali, Ecobank, UAP, BRD Plc, Radiant Yacu n’ibindi.

Betty Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sanlam



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)