Bimenyimana Bonfils Caleb yasezeye ku ikipe ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umurundi wahoze akinira Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga ikipe ya FK RFS(RĪGAS FUTBOLA SKOLA) yo muri Latvia, yasezeye kuri iyi kipe nyuma y'imyaka 2 ayigezemo.

Muri 2019 nibwo uyu mukinnyi yatandukanye na Rayon Sports asinyira FK RFS yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

Uyu mukinnyi wari wayigezemo muri Mata 2019, muri Kanama 2019 yaje gutizwa muri Atlantas, mu mpera za 2019 yasubiye mu ikipe ye aho yaje kongera kumutiza FK Pohronie yo muri Slovakia hari muri Kanama 2020, yaje kugaruka muri FK RFS mu Kuboza 2020 akaba ari ho yakinaga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye iyi kipe ibihe byiza bagiranye abifuriza n'amahirwe masa.

Ati"nshuti FK RFS, uyu munsi mbasezeyeho. Igihe kirageze ngo nkomereze ahandi. Ngiye kuzakumbura abakinnyi bagenzi banjye. Aya ni amahirwe yanjye yo kubashimira ku bwo kumfasha, inama mwampaye mu mezi 27. Twagiranye ibihe byiza nzahora mbashimira. Ariko buri cyose kigira iherezo, ndabifuriza umwanya mwiza muri UEFA Europa Leaue na shampiyona ya Latvia."

Bimenyimana Bonfils utatangaje aho yerekeje, yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Vital'o FC y'i Burundi.

Caleb yasezeye kuri FK RFS



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimenyimana-bonfils-caleb-yasezeye-ku-ikipe-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)