Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hari kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo byemejwe ko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda y'umwaka w'imikino wa 2020-2021, ku bw'ibyo umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, Gianni Infatino yashimiye iyi kipe kubwo kwegukana iki gikombe.

Binyujijwe ku rubuga rwa Interineti rw'ikipe ya APR FC , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, nibwo hagaragajwe ubutumwa Infantino yageneye iyi kipe, ni ubutumwa yatanze bunyuze kuri Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier.

Ubu butumwa butangira bugira buti 'Munyemerere nshimire APR FC kuba yaregukanye igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda ya 2020-2021.'

'Gutsindira iki gikombe ntagushidikanya ko byatewe n'umuhate, ishyaka no kwiyemeza, kandi buri wese mu ikipe ashobora kwishimira kuri iki gikorwa gikomeye mwagezeho.'

'Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare, ariko nkabashishikariza gukomeza gukorana nk'ikipe iharanira gukomeza gukorana nk'ikipe iharanira gutsinda, ishyaka no kwiyemeza.'

'Mu izina ry'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, ndangije mboneraho n'umwanya wo kubashimira hamwe na FERWAFA, ku ruhare mukomeje kugira mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, mu karere muherereyemo no ku isi muri rusange'.

Uyu muyobozi ashimiye ikipe ya APR FC yagukanye igikombe cya shampiyona ku ncuro ya 19, ndetse by'umwihariko ikaba yaratwaye igikombe ku ncuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, ibi bikaba biyihesha itike yo kuzakina imikino ya CAF Champions League.

The post Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/binyuze-ku-muyobozi-mushya-wa-ferwafa-nizeyimana-olivier-perezida-wa-fifa-gianni-infantino-yashimiye-apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=binyuze-ku-muyobozi-mushya-wa-ferwafa-nizeyimana-olivier-perezida-wa-fifa-gianni-infantino-yashimiye-apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)