Urangije gukora imibonano mpuzabitsina. Uracyumva ubwo bunyunyuzi, urumva ari nk'inzozi urimo, kubera umusemburo wa ocytocin uri kumva waruhutse ndetse n'umunezero ni wose.
Nuko ukajya mu bwiherero ngo witunganye uruhuke neza, ukabona amaraso ari guturuka mu gitsina.
Byagenze bite? Ni ikihe kibazo gihari? Ese wakomeretse? Ese ni imihango cyangwa ni ikindi kibazo?
Iki si ikibazo wihariye kuko hari n'abandi bibaho. Gusa bikunze kuba cyane ku bagore bari mu myaka yo gucura, uretse ko n'abakiri bato bishobora kubabaho.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zinyuranye zishobora kubitera.
Impamvu 8 nyamukuru zitera kuva nyuma y'imibonano
1. Cervical dysplasia
Izi ni impinduka zibanziriza kanseri ziba mu turemangingo two ku nkondo y'umura. Abafite ibyago byinshi byo kuba barware ubu burwayi ni abakorana imibonano idakingiye n'abantu benshi kimwe n'abakora imibonano bakiri bato, mbere y'imyaka 18. Abandi bafite ibyago byinshi ni ababyara batarageza imyaka 16, cyangwa abakunda kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kubivura hakoreshwa uburyo bwa cryosurgery cyangwa conization.
2. Indwara ya chlamydia
Iyi ni indwara iterwa na bagiteri ikaba indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gusa si indwara idakira, ahubwo nyuma yo kugusuzuma bagasanga ari yo urwaye uhabwa imiti ya antibiyotike yabigenewe.
3. Imitezi
Iyi nayo ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba nayo iterwa na bagiteri. Imitezi nayo ifite imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike iyivura
4. Vaginitis na Cervicitis
Iyi ni ndwara yo kubyimba ndetse ahabyimbye hagasa n'aharetsemo amazi. Bikaba bifata ku gitsina inyuma (imishino n'imigoma) ndetse bikaba binafata ku nkondo y'umura. Uyirwaye usanga aryaryatwa akanishimagura. Biterwa n'impamvu zinyuranye, iyo ikibitera kivuwe nabyo birakira.
5. Utubyimba ku nkondo y'umura
Ibi si ibibyimba biba birimo amashyira ahubwo ni utuntu tuza ku nkondo y'umura duteye nk'intoki, tworohereye ku buryo iyo uri gukora imibonano dukomereka ku buryo bworoshye.
Kuko ubwatwo tutababaza, udufite abimenya agiye kwa muganga, bakadukuraho.
6. Tirikomonasi
Iyi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ishobora kandi gufata umwana ari kuvuka iyo nyina ayirwaye. Trikomonasi ishobora kuba imwe mu mpamvu wakwandura indwara za vaginitis twabonye hejuru. Ishobora kwandurira kandi muri za piscine, imisarane ya kizungu, no mu nkari nubwo ho ibyago ari bike.
Kuyivura hakoreshwa imiti yabigenewe, uyihabwa nyuma yo gusuzumwa na muganga bakagupima ibizami.
7. Indwara ziterwa n'imiyege
Indwara zifata mu myanya ndangagitsina y'umugore ziterwa n'imiyege akenshi ziterwa nuko imiyege isanzwe yibera mu gitsina ikura ikaba myinshi ikarenga igipimo nyacyo nuko bikabyara uburwayi. Akenshi ufite izi ndwara birangwa no kwishimagura, uburyaryate, gutukura ku gitsina ndetse hakanasohoka mu gitsina ibintu bisa umweru bifatiriye, gusa bitanuka.
Bivurwa n'imiti yagenewe kuvura indwara ziterwa n'imiyege, yaba ishyirwa mu gitsina cyangwa inyobwa.
8. Utubyimba ku mura
Iyo inyama yo ku mura imbere ikuze bikarenga igipimo bishobora gutera utu tubyimba. Natwo kimwe n'utwo ku nkondo yawo ntitubabaza, kandi nta zindi ngaruka mbi dutera uretse kuva hagati y'imihango n'indi, kuva uri mu mibonano, no kuzana ibimeze nk'ibibumbe uri mu mihango.
Ibi kubivura hifashishwa uburyo buzwi nka hysteroscopic-guided curettage bukaba uburyo bwo gukorogoshora mu mura bakabikuraho ibidakenewe, gusa ntibibabaza kandi bikorwa n'impuguke.
Ngizi rero muri macye impamvu nyamukuru zitera ubu burwayi bwo kuva nyuma yo gukora imibonano.
Niba rero ari ikibazo gikunze kukubaho, ni byiza ko wagana kwa muganga bakakurebera ikibigutera ugahabwa ubuvuzi bugendeye ku kibitera.
Source : https://yegob.rw/birareba-abagore-bose-ngizi-impamvu-zitera-kuva-nyuma-yo-gutera-akabariro/