Bruce Melodie agiye gutangirira i Burundi aza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo yise 'Kigali World Tour.'

Ni ibitaramo agiye gukora biturutse kuri benshi bamusabye ko yakorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo ku Isi atari Kigali gusa akunze gutaramiramo.

Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali aho 'ashobora kugira ijambo hose.'

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, uyu muhanzi yatangaje amatariki azakoreraho ibitaramo bya mbere, aho azahera mu Burundi.  

Mu Mujyi wa Bujumbura azahakorera ibitaramo bibiri, tariki 28 na 29 Kanama 2021.

Ibitaramo bye azabikomereza mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki 25 Nzeri 2021. Ni mu gihe tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Katapilla' avuga ko ibi bitaramo bigizwe n'ibyo yiteguriye n'ibyo abantu bazagenda bamufasha gutegura.

Mu nteguza y'ibi bitaramo, Bruce Melodie yagaragaje ko ashobora no gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Kenya n'ahandi.

Bruce Melodie avuga ko yiteguye gukorera ibitaramo mu bihugu bishoboka, kuko 'ibyo akora abikorana urukundo.' Ati 'Ahashoboka hose naharirimba.'

Uyu muhanzi avuga ko uretse kumenyekanisha Umujyi wa Kigali, ibi bitaramo anabyitezeho gufungura amarembo y'abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Avuga ko ibi bitaramo ari kubireba mu ishusho ngari ku buryo azajya abikorana n'abandi bahanzi. Ati 'Tugire abahanzi bahugiye mu kazi, badafatika mu rwego rwo kuzamura igiciro cy'umuziki n'ibitaramo.'

Muri Werurwe 2019, Bruce Melodie yakoreye ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa; mu Ukwakira aririmba muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

Mu 2018, uyu muhanzi yari afite ibitaramo mu Burundi abisubika kubera impamvu z'umutekano.

Bruce Melodie yatangaje amatariki y'ibitaramo azakorera mu Burundi, Canada no muri Dubai

Bruce Melodie avuga ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107985/bruce-melodie-agiye-gutangirira-i-burundi-azakomereze-muri-canada-mu-bitaramo-byo-kumenyek-107985.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)