Bugesera: Bahembye Akagari kitwaye neza mu kubaka ‘Umudugudu utagira icyaha' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amezi abiri ubwo bukangurambaga butangiye, bukaba buzamara amezi atandatu. Nk'uko byasobanuwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Bugesera, Bagambiki Donath, mu kureba abitwaye neza muri ubwo bukangurambaga byashingiwe ku mikorere y'irondo, ikayi y'abinjira, ingamba zashyizweho zo gukumira ihohoterwa n' iterambere ry'umuryango.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera CIP Musabyimana Vincent, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw'Akagari ka Kagenge kubera imikorere myiza, ari na yo yatumye bahembwa, ariko abasaba gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo bashobore gukumira ibyaha, kuko n'abakora ibyaha bakoresha imbaraga. Aho bakeneye imbaraga ziruseho ngo na Polisi izajya ibafasha.

Muri urwo rwego rw'ubukangurambaga, ku rwego rw'Intara hahembwe Umurenge wabaye uwa mbere mu gukumira ibyaha muri buri Karere mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba. Mu Bugesera hahembwe Umurenge wa Ruhuha.

Akarere ka Bugesera kahembye Akagari ka Kagenge, mu gihe Umurenge wa Mayange wo wahembye Umudugudu wa Murambi.

Umurenge wabaye uwa mbere wahembwe amafaranga ibihumbi 200 Frw, Akagari gahembwa ibihumbi 100Frw, mu gihe Umudugudu wahembwe ibihumbi 50Frw, hakiyongeraho n'ibyemezo by'ishimwe.

Urwiririza Seraphine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kagenge, yavuze ko kuba bahembwe nk'Akagari kabaye aka mbere mu Bugesera, byabashimishije kuko bivuze ko ibyo bakora bigaragara, kandi bibongereye n'imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagize ati "Guhemba bigamije kwereka abakora neza ko tubibona. ‘Umudugudu utagira icyaha' ni ukuntu twifuza kubaho, turi ahantu dutuye ntawuduhohotera, ntawudukurera ikibi..., Igihembo muhawe si kinini, ariko ni ikimenyetso, mukomereze aho, mukorere Abanyarwanda, murwanya ibyaha kuko ibyaha bidindiza iterambere.Turashimira ubuyobozi bw'Akagari ka Kagenge, ariko n'abaturage bakorana n'abo bayobozi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)