Biriya biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye, tariki 03 n'iya 04 Nyakanga ubwo Polisi yafatanyaga n'izindi nzego ndetse n'abaturage.
Ibi biyobyabwenge byafatiwe mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera ndetse na bamwe mu babyinjizaga barafatwa.
Tariki ya 04 Nyakanga mu Murenge wa Nemba mu Kagari ka Nyamugari intsinda ryarimo uwitwa Biziyaremye Daniel bakunze kwita Gasatsi ryateshejwe litiro 135 za Kanyanga n'ibiro 10 by'urumogi. Abandi barirutse baracika hafatwa Biziyaremye.
Kuri iyo tariki mu Murenge wa Kivuye hafatiwe uwitwa Ntawukigiruwe François w'imyaka 21 yafatanwe litiro 24 za kanyanga, Ayishakiye Protais w'imyaka 23 yafatanwe litiro 10, Manirakiza Emmanuel w'imyaka 18 yafatanwe litiro 10 na Irakarama Ismael w'imyaka 18 yafatanwe litiro 10 za kanyanga.
Tariki ya 03 Nyakanga mu Murenge wa Gatebe mu Kagari ka Rwasa mu mudugudu wa Ngazo itsinda ry'abarembetsi bateshejwe litiro 120 za kanyanga ariko umwe muri bo witwa Mutabazi Jean Claude w' imyaka 17 yafatanwe litiro 20 azikoreye ku mutwe.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje ibikorwa byo kurwanya itsinda ry'abantu bazwi ku izina ry'abarembetsi bava mu Rwanda bakajya mu gihugu cya Uganda bakinjirana ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga rimwe na rimwe bakanazana ibicuruzwa bya magendu.
Yagize ati 'Ibi bikorwa tubimazemo igihe kinini kandi ntibizigera bihagarara, ruriya rubyiruko rukunze gufatirwa mu mayira ya rwihishwa binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda. Icyo tubakangurira ni ukubireka kuko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage ntaho bazaducikira, bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama bahanwe hakurikijwe amategeko.'
SP Nkundineza yakomeje abibutsa ko noneho muri iyi minsi usibye no kuba bazana ibiyobyabwenge n'ibindi bicuruzwa bitemewe ubu bashobora no kuzana icyorezo cya COVID-19.
Ati 'Twese tuzi uko icyorezo kifashe muri kiriya gihugu cya Uganda, niyo mpamvu dukangurira abantu kwirinda kujyayo kugira ngo batazana icyorezo bakaza kugikongeza mu baturarwanda. Abafatwa barapimwa, bakajyanwa mu kato nyuma bakazabona gushyikirizwa ubugenzacyaha.'
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bafatanwe byatewe umuti mbere yo kubitwika.
ICYO AMATEGEKO AVUGA
Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.