Burera: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo wabonetse kuri iki Cyumweru ureremba hejuru y’amazi ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama.

Uwo Hashakimana bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie w’imyaka 38, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rerembo uwo murambo wabonetsemo, Jean Pierre Mushakarugo, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe n’abaturage bakihutira gutabara bafatanyije n’inzego z’umutekano ariko bagasanga uwo mugabo yamaze gupfa.

Yagize ati "Ni byo kuri iki cyumweru twamenyeshejwe amakuru tuyahawe n’abaturage bari bagiye ku kiyaga.Twagezeyo dufatanyije n’inzego z’umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana.”

Yongeyeho inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zishakisha uyu mugabo, ati “Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza nibwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye."

Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

Ikiyaga cya Burera cyagaragayemo umurambo w'umugabo bikekwa ko yiyahuye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)