Mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, Umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre arakekwaho kwica umugore we amukubise agafuni mu mutwe agahita acika.
Ubu bwicanyi bukekwa kuri Hashakimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Mudugudu wa Kikubo bwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.
Amakuru avuga ko uriya mugabo we yishe umugore we bavuye guhinga, bagera mu rugo bakagirana amakimbirane ashingiye ku micungire y'umutungo wo mu rugo dore ko ngo umugabo yashakaga kugurisha inkoko boroye ariko nyakwigendera akamubera ibamba.
Bikekwa ko ari bwo uriya mugabo yahise yegura agafuni akagakubita umugore we mu mutwe agahita yitaba Imana.
Mugiraneza Ignace uyobora Umurenge wa Kagogo avuga ko aho basanze nyakwigendera aryamye hari agafuni ku buryo ari byo baheraho bakeka ko yishwe n'umugabo we agahita atoroka.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko bigeze kwitabaza inzego muri 2018.
Ati 'Ubundi ngo byabaga bakabikemurira mu miryango, ejo bwo byatangiye ku mugoroba ubwo umugabo yashakaga kugurisha umusaruro w'amasaka bari bejeje ariko umugore ntiyabyemera.'
Uyu muyobozi asaba abaturage kujya bitabaza inzego z'ubuyobozi mu gihe bafitanye ibibazo mu
Nyakwigendera yasize abana bane yabyaranye n'umugabo we, ukekwaho kumwica agahita atoroka ubu akaba ari gushakishwa.