Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, ubwo aba bombi bari bavuye guhinga bagera mu rugo bagashwana biturutse ku kuba umugabo yashakaga kugurisha inkoko zo mu rugo ariko umugore ntabyemere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo uyu muryango wari utuyemo, Mugiraneza Ignace, yahamirije IGIHE amakuru y’urupfu rw’uyu mugore.
Yagize ati "Aho nyakwigendera yari aryamye hari agafuni, ni ko yamukubise mu mutwe ahita apfa na we aratoroka. Bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane ariko twabiherukagamo mu 2018. Ubundi ngo byabaga bakabikemurira mu miryango, ejo bwo byatangiye ku mugoroba ubwo umugabo yashakaga kugurisha umusaruro w’amasaka bari bejeje ariko umugore ntiyabyemera.’’
Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko mu gitondo bajyanye guhinga baririrwana umugabo ahinga, umugore agatera intabire y’ibijumba, ariko bahingutse bageze mu rugo barakimbirana ubwo umugabo yashakaga kugurisha inkoko.
Yakomeje ati “Nyuma ni bwo umugore yahamagaye Umukuru w’Umudugudu amubwira ko umugabo amumereye nabi ashobora no kumugirira nabi. Yahageze asanga urugi rwo ku gipangu rukinze haza umukobwa wabo amusaba kucyurira agezemo ni bwo yasanze nyina yapfuye aryamye ku mbuga ahari hanitse amasaka.’’
Gitifu Mugiraneza yasabye abaturage kutajya bikemurira ibibazo ahubwo bakiyambaza inzego z’ubuyobozi zibegereye aho binaniranye hagafatwa indi myanzuro.
Ati “Icyo dusaba abaturage nibajye batanga amakuru ku gihe ahaba hari amakimbirane ntibabyihererane ngo akemurirwe mu miryango cyangwa mu masengesho. Ubuyobozi bujye buhagera bubafashe kubikemura aho byanze nk’aha bari bafitanye isezerano babe batandukana ariko bitageze ku rupfu.’’
Nyakwigendera Uwimana Pascasie yasize abana bane yabyaranye n’umugabo we, ukekwaho kumwica.
Kuri ubu Hashakimana Jean Pierre aracyashakishwa ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubwicanyi akekwaho.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.