Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CNN kibanze ku birego bishinjwa u Rwanda birimo ikoreshwa rya ‘Pegasus’ n’itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryiswe ko rinyuranyije n’amategeko.
Umunyamakuru Eleni Giokos yabajije Busingye impamvu Leta y’u Rwanda itakoresheje ‘uburyo bwemewe bwo gufata umunyacyaha’, mu kumusubiza yamubwiye ko n’ubwo rwakoresheje bwemewe kandi ko atumva impamvu umuntu ashobora guhitiramo igihugu inzira rwari gukoresha.
Yagize ati “Itabwa muri yombi rya Rusesabagina nta tegeko na rimwe mpuzamahanga ryishe, ari hano mu buryo bwemewe n’amategeko ari kuburanishwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”
“Kujijisha umunyacyaha uri gushaka si icyaha, sinumva impamvu uvuga uti ’kubera iki mutakoze ibi aho gukora biriya.’ Ibyo twakoze biremewe kandi ntibinyuranyije n’itegeko mpuzamahanga na rimwe.”
Uyu munyamakuru yakomeje abaza Busingye niba ibyo Umuryango Human Rights Watch uvuga ko ifatwa rya Rusesabagina ridatanga n’icyizere ku kuri kw’ibyo arengwa no guhabwa ubutabera ari byo.
Busingye yamubwiye ko Rusesabagina aregwa ibyaha by’iterabwoba kandi ko mu rubanza rwe hagaragajwe ibimenyetso byose bimushinja.
Ati “Ibyaha Rusesabagina yarezwe mu rukiko birumvikana kandi birasobanutse neza bijyanye n’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, aho abantu icyenda barimo abana babiri bishwe, barindwi bakicwa barashwe, abandi babiri bagatwikwa. Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko biratomoye ibisigaye tubirekere urukiko.”
Abajijwe icyizere aha abantu ko urubanza rwa Rusesabagina ruri kuba binyuze mu mucyo, Busingye yavuze ko nk’umuntu ku giti cye yakurikiranye urubanza kandi yemeza ko ruri mu zubahirije amategeko yose ashoboka.
Ati “Mu mboni zanjye, nakurikiranye uko ibintu biri kugenda, ni urubanza runyuze mu mucyo mu zo ushobora kubona mu bijyanye n’amahame y’ubutabera mpuzamahanga agenga iburanishwa rinyuze mu mucyo.”
Umukobwa wa Rusesabagina ntiyumvirizwa
Minisitiri Busingye yanabajijwe ku ikoreshwa rya porogaramu yifashishwa mu kumviriza no kwinjira mu matelefone y’abantu izwi nka Pegasus.
U Rwanda rumaze iminsi rushyirwa mu majwi ko rwaba rukoreshwa iri koranabuhanga nubwo rwo rudahwema kubihakana ndetse rugasaba ko ubifitiye ibimenyetso simusiga yabigaragaza. Ibi birego bivuga ko u Rwanda rwaba rwarakoresheje iri koranabuhanga mu kumviriza umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba.
Busingye yashimangiye ko u Rwanda ruitegeze rukoresha iryo koranabuhanga. Ati “U Rwanda ntirwigeze rugura cyangwa ngo rukoreshe iryo koranabuhanga kandi ibyo ni byo bikubiye mu itangazo twashyize hanze mu minsi ishize.”
“Oya ntabwo twigeze tubikora, ntitubikora kandi simbona impamvu n’imwe dushobora gukora ibyo. Icya mbere nzi ko nimero ya Carine itari muri nimero zisaga ibihumbi 50 zagaragajwe n’izishobora kumvirizwa.”
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda aregwa byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.
Ku wa 12 Werurwe 2021 yavuze ko nta butabera ategereje bityo atazagaruka mu rubanza rwe. Ku wa 17 Kamena 2021 ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane y’icyaha bityo bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru ari cyo igihano cyo gufungwa burundu.
Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano.
Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mugabo n’abandi 20 bareganwa ruzasomwa ku wa 20 Kanama 2021.