Umuhanzi Davis D yavuze kuri wa mukobwa wamufungishije anagaruka ku mbabazi yamusabye. Ni mu kiganiro Davis D yagiranye na IGIHE Kulture.
Nkuko Davis D yabitangaje yavuze ko yumvise amakuru ko Umukobwa wamufungishije yamusabye imbabazi ariko ntabwo yigeze areba amashusho yamusabiyemo imbabazi. Yavuze ko kandi uriya mukobwa atapanze kumuhemukira akurikije amakuru yumvise ndetse ko nta n'umugambi wabyo yari afite. Yagize ati " Narabyumvise, ntabwo twavuganye. Uriya mukobwa ntabwo yapanze kumpemukira nta n'umugambi wabyo yari afite ".
Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-davis-d-avuze-ku-mbabazi-yasabwe-na-wa-mukobwa-wamufungishije/