Miss Jojo yavuze ko bimutwaye imyaka 27 kugira ngo abashe gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri jenoside kuko ari cyo gihe yumva gikwiriye kuri we ndetse anishimira imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ubuhamya bwe yabuhaye Akarere ka Bugesera n’ubundi avukamo na ko kabunyuza kuri twitter yako muri gahunda yo gutangaza ubuhamya bw’umuntu umwe kuri uru rubuga kuva gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka itangiye.
Yavukiye i Nyamata nyuma y’igihe gito papa we yitaba Imana, we na mama we bimukira i Kigali kubera impamvu z’akazi mama we yakoraga.
Jenoside itangira mu 1994 yari afite imyaka 11. Icyo gihe we na mama we bari batuye ku Mumena i Nyamirambo. Indege ya Habyarimana igihanurwa ku itariki 7 Mata, Miss Jojo avuga ko yabyutse asanga mama we yazinze ibintu byose amubwira ko bagomba guhunga kuko bagiye kubica.
Batekereje guhungira ku ishuri rya St André riherereye i Nyamirambo ndetse no kuri Kiliziya yaho, ariko baza kumenya amakuru y’uko interahamwe zamaze kuhagota, bigira inama yo guhungira ku musirikare bari baturanye.
Yakomeje agira ati “Twagiye kwihisha ku musirikare twari duturanye. Hashize iminsi Interahamwe zigerageza kuhadusohora ngo zitwice birananirana ariko inkuru itugeraho ko abari bihishe kuri hotel y’uwo musirikare bari kwicwa ndetse dukurikiraho, duhita dusubira iwacu.”
“Ku wa 4 Gicurasi 1994, igitero cyaje iwacu baravuga bati ‘ufite icyaha wese ajye ku ruhande’. Mama bamwaka indangamuntu bayibonye bariyamira bati ‘nta soni?’ Uwitwa Murokore aba amurashe mu gatuza, mama ntiyasamba ahita apfa. Bantunze umunwa w’imbunda nsobanura uburyo ntari umututsi nkomoka ku Gisenyi, mbona imbunda ntikinyerekeyeho ndokoka ntyo.”
Miss Jojo yavuze ko nyuma yo kurokoka yakiriwe n’abakobwa bari baturanye bamufata nka murumuna wabo kugeza Jenoside irangiye.
Akomeza avuga ko Jenoside yamutwariye n’umuryango mugari yari afite i Bugesera ariko abo basigaranye babashije kumuha hafi nk’umwana wahungabanye, bamufata neza ndetse bamufasha kwiyakira no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Miss Jojo yavuze ko byamutwaye imyaka 27 kugira ngo avuge ubuhamya bw’ibyamuyeho muri Jenoside kubera ko yizeye neza ko u Rwanda rwibohoye kandi urubyiruko ruriho ubu rubayeho mu mahoro.
Mu butumwa yacishije kuri Twitter yagize ati “Byamfashe imyaka 27 gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyambayeho muri Jenoside ariko nzi neza ko ari cyo gihe cyiza kuko kinyemerera kwishyimira ‘Kwibohora 27’ nzi neza ko urubyiruko ruriho ubu rufite umutekano kandi tuzaharanira kuwusigasira- Ibyiza Biraharanirwa.”
Yavuze ko nta kiza nko kuba mu gihugu kiyobowe n’Inkotanyi, aho umuntu aryama agasinzira yizeye umutekano we kandi akabaho nta wumuvangura mu bandi.
Ati “Ibi bimpamiriza ko u Rwanda rufite icyizere ko rwibohoye by’ukuri! Kandi ndashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu […] Ubuzima mbayeho uyu munsi rwose bumpa icyizere ko kwibohora twabigezeho, ko umukobwa wanjye n’abandi bana b’abanyarwanda nka we noneho bakwizera kuba mu gihugu gitandukanye n’icyo nabayemo ndi umwana.”
Yasoje avuga ko ibyo igihugu cyagezeho bigomba gusigasirwa, abanyarwanda bakarwanya bivuye inyuma abashaka kurusubiza inyuma ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Miss Jojo yavutse mu 1983, amenyekana mu Rwanda ubwo yatangiraga gukora umuziki mu 2006, gusa aza kuwuhagarika mu 2012 atangaza ko agiye mu bindi. Ubu ni umubyeyi ufite umwana n’umugabo bashakanye mu 2017.