Ni ubutumwa uyu muhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yageneye abakristo, by'umwihariko abamukurikira kuri Facebook, aho yakomeje abari mu ntambara zitari zimwe anasaba abo Imana igenda igirira neza kubizirikana bagahora bashima Yesu. Ubutumwa bwe buragira buti"
Ongera uzirikane ko hari imiborogo n'amarira menshi umwanzi yari yaragambiriye ko uzahora urira iteka. Kubera ibyago ahora agutegurira ngo bikugereho, ariko Imana ikakubera umurengezi ugatambuka!
Kuba utari nka ba bandi bose uzi babayeho mu gahinda, wowe ukaba uyu munsi uri amahoro n'ubwo nawe waba warabinyuzemo. Ariko byibuze Imana yaguhuhiye mu ngata, irabyoroshya ubu si nka mbere!
Byaba bibababje ibyo byose ubifata nk'aho byari itegeko ko Imana igomba kukurengera. Zirikana ko nta kiguzi namba wari kubona, yewe niyo wari guteranya ibyo utunze byose kugira ngo wigobotore, ntibyari gushoboka. Ni Imana gusa yahabaye!
Ese waba ujya uhora ubizirikana buri munsi ngo bigutere guhora uca bugufi, no gushima Uwiteka wagutabaye?
Umusanzu wawe woroshye, ni ugusangiza ubu butumwa ku nshuti zawe kugira ngo nabo bibuke gushima Imana. " Dominic Ashimwe
Reba hano indirimbo nshya ya Dominic aheruka gusohora: Ndacyagukunda
Source : https://agakiza.org/Byaba-bibabaje-gufata-ibyo-Imana-yagukoreye-nk-aho-byari-itegeko-Dominic.html