Byajemo kidobya mu bitaramo bya Israel Mbonyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'umutekano mu gihugu cy'u Burundi yatangaje ko umuhanzi Israel Mbonyi utegerejweyo mu bitaramo nta burenganzira arahabwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 biciye kuri konti ya Twitter ya Minisiteri y'umutekano mu Burundi.

'Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw'abayobozi b'u Burundi babifitiye ububasha.'' Ni ibyo banditse kuri Twitter.

Israel Mbonyi yari ategerejwe i Burundi mu bitaramo bitatu byari kuzaba kuva tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021.

Ni we muhanzi w'umunyarwanda wari kuba agiye gutaramira mu Burundi kuva mu mpera za 2018, ubwo ibitaramo bya Meddy na Bruce Melodie byasubikwaga kubera ikibazo cy'umutekano wabo batari bizeye.

Bruce Melodie nawe aratagenya gutaramira mu Burundi tariki 29 na 29 Kanama 2021mu bitaramo yise Kigali World Tour.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/28/byajemo-kidobya-mu-bitaramo-bya-israel-mbonyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)