Siperansiya ubusanzwe yitwa Uwamahoro Antoinette, yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo Serwakira, Giramata, ,Mukadata, intare y'ingore n'izindi. By'agahebuzo   aza kogera cyane mu ya Seburikoko ica kuri televiziyo y'u Rwanda, akenshi akina ari umugore w'amashagaga udapfa kuvugirwamo.
Uwamahoro Antoinette yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1979, ariko kavukire y'ababyeyi be yitaruye cyane umurwa, cyane ko Se avuka i Rusizi mu Burengerazuba naho nyina akavuka i Gicumbi[Byumba] mu Majyaruguru.
Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi cyane ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi muri Ecole Islamique de Kigali[kwa Kadhafi] agahita acumbikira aho. Yahise ajya gukarishya ubwenge mu bijyanye no gutunganya amashusho atangira akorera abantu bafite ubukwe birangira agize igitekerezo cyo gukina no gutunganya filime.
Ni umugore ufite abana batatu .Abana n'umugabo we ndetse avuga ko uburyo akinamo filime nta kintu bihungabanya ku rugo rwabo.
Gukina filime byatangiye bite?
Siperansiya yatangiye kwiyumvamo kuzaba umukinnyi ukomeye muri filime akiri umwana bitewe na bamwe mu bakinnyi yakundaga barimo commando n'abandi.
Yatangiye gukandagiza ikirenge ku muryango umugeza ku gukabya inzozi  ze mu 2000, abanza gufatanya na bagenzi be bashinga itsinda ryo gukina amakinamico yitwaga Happiness Game Film.
Yaje kubihuza n'ubuhanga yari asanganywe bwo gutunganya amashusho[montage] atangira kujya afasha bagenzi be bo muri iryo tsinda banashyira hanze iya mbere bise 'Umubyeyi Gito'.
Gukina ari umugore w'igitinyiro abikomora he ?
Antoinette Uwamahoro afite amazina menshi yakomoye kuri filime zatumye izina rye ryamamara, zirimo Intare y'Ingore akinamo ari umugore w'umunyamahane ukanga benshi mu bayireba ndetse no muri Seburikoko akina afite umugabo w'amanyanga n'amafuti ariko uyu mugabo we akamutinya kubera kugira igitsure. Avuga ko akenshi ari ibintu byikora kuko ari ibintu ahitirwamo n'ababa banditse filime.
Yagize ati'Ni ukuvuga ngo biterwa n'ukuntu umwanditsi yanditse iyo filime, arandika akavuga ati 'uriya yashobora ibi cyangwa ibi' hanyuma tukabikina bakareba niba byakunda.'
Yavuze ko muri filime ava mu buzima busanzwe abamo ubundi agakurikiza icyo abanditsi bashaka ko akurikiza.
Ubu atunzwe na filimeâ¦
Siperansiya yavuze ko ugereranije n'uko mbere byari bimeze yemeza ko hari ahantu hakomeye filime nyarwanda zimaze kugera ho kwishimirwa. Ubu ni umwanditsi akaba n'umukinnyi akaba ari byo bintu bimutunze.
Yagize ati'Urebye uko twatangiye ibi bintu ntabwo twari tuzi ko byagera aho bigeze ubungubu, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu njye ndandika nkanakina kandi nibyo bimbeshejeho.'
Agira inama abashaka gukina filime
Yavuze ko abashaka gukina filime badakwiye kubizamo bashaka kwamamara ahubwo bakwiye kuzamo bafite intego yo gutanga ubutumwa no gukuza uyu umwuga utangiye gutera imbere mu Rwanda.
Yagize ati'Abana b'urubyiruko, abadamu bari muri uyu mwuga wo gukina filime, n'abandi bose bashaka kubijyamo ni uko bakwitinyuka, ikindi sinema ntabwo ijyamo ibirara[â¦] ijyamo umuntu utekereza kuko byose ni ukubyiga burya no gukina barabikwigisha ntabwo wapfa kubijyamo utabizi kandi noneho niyo nzira yo kunyuzamo ubutumwa bwinshi mu buryo bwihuse.'
Yongeye ati 'Abashaka kubijyamo ngo bamamare ntabwo ari uko, umusitari udafite indangagaciro z'umunyarwanda nta kintu uba uri cyo.'
Â
Src: eachamps
Source : https://yegob.rw/byinshi-wamenya-kuri-siperansiya-wo-muri-seburikoko/