Cardinal Laurent Monsengwo yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2021, aguye i Versailles mu Bufaransa aho yari arwariye. Yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga, i Kinshasa mu muhango wabimburiwe no kumusomera misa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cardinal Kambanda yavuze ko kujya gutabara abavandimwe b’i Kinshasa byari ngombwa kuko yaba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ndetse n’iya RDC bisanzwe bifitanye umubano wihariye.
Cardinal Monsengwo niwe wabaye Cardinal wa mbere uhagarariye Akarere k’Ibiyaga Bigari kugeza ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru agasimburwa na Cardinal Fridolin Ambongo, kugeza igihe u Rwanda rwagiraga Cardinal wa mbere mu mwaka ushize.
Cardinal Kambanda ati “Byari ngombwa rero kujya kumuherekeza yari umuntu wagize amateka akomeye muri Kiliziya muri aka karere. Papa Francis yari yaramushyize mu kanama kamufasha kuvugurura imiyoborere ya Kiliziya muri iki gihe akaba ariwe wari uhagarariye Afurika muri ako kanama ka Papa.”
Ibihugu byombi kandi bihurira mu Nama yitwa ACEAC [Association des Conférences Episcopales de l’Afrique Centrale], isanzwe inafite icyicaro i Kinshasa.
Ati “Kiliziya Gatolika muri RDC dufitanye umubano kuko duhurira mu Nama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ihuza inama z’Abepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na RDC.”
Yakomeje agira ati “Ni inama twunguranamo ibitekerezo kwiyogezabutumwa ikaba inafite utunama (Commission) dushamikiyeho nk’akanama k’ubutabera n’amahoro, Caritas, Umuryango n’izindi.”
Kuri ubu iyi nama iyoborwa na Musenyeri Marcel Madila, Archevêque wa Kananga muri RDC kuva mu 2019, ubwo yasimburaga Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Kabgayi wari urangije manda ya kabiri.
Kiliziya y’u Rwanda n’iya RDC, zinahurira mu Nama y’Abepisikopi ku rwego rwa Afurika na Madagascar yitwa SCEAM (Symposium des Conférence Épiscopales de l’Afrique et de Madagascar). Cardinal Laurent Monsengwo akaba yarayiyoboye manda ebyiri kuva 1997 kugeza 2003.
Cardinal Kambanda kandi mu rugendo yagiriye i Kinshasa yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karega Vincent, amushimira uburyo Ambasade ayoboye ibanye neza na Kiliziya.