Ku Cyumweru, tariki 14 Nyakanga 2019, imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu baturutse imihanda yose bahuriye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo ni bwo Cardinal Kambanda yambitswe indangabubasha ‘Pallium’ n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz wari kumwe na Cardinal Peter Turkson.
Iyo ndangabubasha yayihawe na Papa Francis ku wa 29 Kamena 2019, i Vatican ku munsi Mukuru w’Intumwa Nkuru, Petero na Pawulo. Kuri uyu wa Gatatu nib wo imyaka ibiri yuzuye ibyo birori byo kwambika Cardinal Indangabubasha bibaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari ibyishimo kwizihiza iyi myaka ibiri ishize, ibi birori mbonekarimwe bibereye muri Paruwasi [imwe mu zigize Arkidiyosezi ya Kigali] iherereye muri aka karere.
Indangabubasha yambitswe Cardinal Kambanda ni ikimenyetso cya Liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya mu Rwanda, akaba yarayambitswe ku ntugu.
Abandi ba Arkiyepiskopi u Rwanda rwagize bambikiwe Indangabubasha i Roma, ariko kuva mu 2015 ubwo Papa Francis yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa Indangabubasha na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe.
Ubwo yari amaze kwambikwa Indangabubasha, Cardinal Kambanda yibukije ijambo rya Papa Francis yababwiye ubwo bajyaga guhabwa indangabubasha, asaba buri wese kurizirikana no kurikurikiza.
Ati “Yadutumye kuba abahamya ba Kirisitu aho turi hose, ubuzima bukaba ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo rw’ivanjiri, icya gatatu tukaba abahamya b’impuhwe n’imbabazi”.
Ibyo wamenye kuri ‘Pallium’
Ijambo pallium [Indangabubasha], rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini bigasobanura ‘akitero k’ubwoya’. Ni umwambaro cyangwa umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba na Arkiyepiskopi mukuru, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.
Kuri iyo pallium y’ubwoya bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kirisitu, Ntama w’Imana wabambwe ku musaraba.
Pallium igereranywa rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza ayitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye”.
Pallium rero ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye. Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura kimenyerewe muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara.
Umurimo wa liturujiya wa pallium wakomotse ku mwenda bisangiye izina wambarwaga n’abami b’abami b’Iburasirazuba, nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi. Kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo I, kuyambika Papa byasimbuye burundu ikamba ry’icyubahiro.
Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza.
Pallium yambarwa na ba Arkiyepiskopi bayobora Diyosezi Nkuru (ari yo yitwa Arkidiyosezi). Arkidiyosezi koko ni Diyosezi nkuru mu madiyosezi agize Intara y’ubutumwa bwa Kiliziya iyi n’iyi (Province ecclésiastique).
U Rwanda rufite Intara imwe, mu gihe ahandi ushobora kuhasanga Intara ebyiri (nk’i Burundi) cyangwa nyinshi. Pallium rero ni indangabubasha yambarwa na Arkiyepiskopi, ikaba ari ikimenyetso cy’ubumwe na Papa n’ubukuru mu bandi bepiskopi bo mu Ntara imwe, igashimangira ubutumwa n’ubwitange bumuranga.
Ni ikimenyetso cy’ubushumba ku Mwepiskopi ushinzwe iyo Intara. Cardinal Kambanda, ni we mukuru mu Bepiskopi bayobora Amadiyosezi ari mu Ntara y’u Rwanda.