Chorale de Kigali yatangiye gukora filime mba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, Chorale de Kigali yasohoye igice cya mbere cy'iyi filime mbarankuru kibanze cyane ku rugendo rw'ishingwa ry'iyi Chorale yabaye ubukombe mu muziki uha ikuzo Imana.

Cyagarutse ku bayishinze, abaririmbyi ba mbere, Perezida wa mbere w'iyi korali n'ibindi. Ibindi bice birimo uko iyi chorale yagiye yiyubaka mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu byitezweho guhishura byinshi abantu banyotewe kumenya.

Igice cya mbere cy'iyi filime hifashishijwemo abaririmbye muri iyi korali mu myaka yo hambere, ndetse n'ababanye bya hafi n'abanyamuryango bayo mu myaka yo hambere. Ikiganiro cyayobowe na Rukundo Charles Lwanga, Visi-Perezida wa Chorale de Kigali na Hodari Jean Claude.

Iki kiganiro cyarimo Gasasira winjiye muri Chorale de Kigali mu 1972 aririmba ijwi rya tenoro, Uwimana Jean Marie Vianney wacurangiye iyi korali kuva mu 1971 n'undi musaza wabaye hafi iyi korali n'abaririmbyi b'iyi korali igihe kinini.

Bunganiranye bavuga ko Chorale de Kigali yashinzwe kandi itangirana n'abarimo Matayo Ngirumpatse, Iyamuremye Solve wakoraga kuri Radio Rwanda, Muswayire Paulin, Callixte Kalisa, Claver Karangwa, Fidele Nkurikiyumukiza, Karega Callixte, Léon Mbarushimana n'abandi.

Bavuze ko iyi korali yatangiye haririmbamo abagabo gusa, kubera ko mu mashuri y'abagore batigaga umuziki n'ururimi rw'ikiratani.

Gasasira avuga ko iyi korali yatangiranye n'umuziki wanditse, uko iminsi yicumaga bamwe mu bayishinze bagenda bayihimbira indirimbo zikomeye.

Rwamukwaya yavuze ko Perezida wa Chorale w'iyi Chorale yabaye Gatarayiha wayoboye igihe cy'amezi ari hagati ya biri n'atatu, aho yaje gusimburwa na Muswayire wari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

Uwimana Jean Marie Vianney yavuze ko Chorale de Kigali yavutse mu gihe hari korali yabicaga bigacika yitwa 'Abanyuramatwi' yabarizwaga mu bice byo mu cyaro.

Ibi ngo nibyo byatumye abashinze iyi korali bongeraho 'Kigali' kugira ngo bumvikanishe ko ari korali y'abanyamujyi.

Fidele Nkurikiyumukiza w'imyaka 86 y'amavuko, yakoreye Radio Rwanda kuva mu 1965, ni umwe mu baririmbyi banatangije Chorale de Kigali. Ati 'Ndi mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kuyishyiraho.'

Yavuze ko Chorale de Kigali yashinzwe Paroisse Nkuru ari Saint Famille, icyo gihe St Michel yari itarabaho.

Ko mu 1964 ari bwo yatangiye kwimenyereza umwuga muri Radio Rwanda, ahabwa akazi bya nyabyo mu ntangiriro za 1965, aho yahuriye n'abarimo Claver Karangwa bari barabanye no mu Iseminari, bakajya bakanahurira mu missa.

Yavuze ko we na Claver Karangwa, Leo Mbarushimana bahuriraga muri missa bagiye gusenga, Kiliziya Gatolika igakangurira abakristo guhimba indirimbo ziri mu rurimi rw'abo kavukire bituma batekereza ku guhuza imbaraga bagashinga korali.

Nkurikiyumukiza avuga ko we na bagenzi be bashakaga kujya baririmba mu kiratini, ariko Inama Nkuru ya Kiliziya ikabibutsa kuririmba mu Kinyarwanda.

Anavuga ko gushinga Chorale de Kigali byashyizwemo imbaraga bitewe n'uko batanyurwaga n'imiririmbire y'abaririmbyi baririmbaga mu missa.

Yavuze ko Matayo Ngirumpatse, Soluve Iyamuremye batatangiranye na Chorale de Kigali nk'uko benshi babivuga. Matayo yararimbishaga naho Soluve ari umuhimbyi, ariko ngo bari inkingi za mwamba z'iyi korali bagenderagaho.

Uyu musaza avuga ko Radio Rwanda yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Chorale de Kigali, kuko abo bakoranaga ari nabo bahuje imbaraga mu kuyishinga.

Fidele Nkurikiyumukiza yavuze ko bakimara gushinga Chorale de Kigali, bagiye bashaka abaririmbyi babikunda kandi bemera kwiga

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME IVUGA UBUZIMA BWA CHORALE DE KIGALI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107448/chorale-de-kigali-yatangiye-gukora-filime-mbarankuru-ivuga-amateka-yayo-107448.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)