Kwizera w’imyaka 26 yatangiye uyu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage mu 2014 ubwo yari afite imyaka 20 gusa, agenda awagura kugera ubwo utangiye guhindurira ubuzima abaturage bahoze bagorwa no kubona amazi bitewe n’ibice batuyemo.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo kizwi nka ‘Point of Light’, Kwizera yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa, ndetse ashimangira ko muri iyi minsi Isi iri mu bihe by’icyorezo, ari ngombwa cyane ko abantu begerezwa serivisi zibafasha kunoza isuku.
Yagize ati “Ntewe ishema cyane no guhabwa iki gihembo. Kuva mu mwaka ushize, gukomeza gukora ibikorwa byacu byaragoranye ariko [dukomeza kubikora] kuko byari ingenzi. Isi ihanganye n’ikibazo cy’isuku nke kandi mu bice by’icyaro, ibikorwa nko gukaraba intoki ndetse no guhana intera ntabwo bishoboka mu gihe abaturage badafite amazi meza.”
Muri rusange, abagore b’Abanyafurika batakaza amasaha miliyoni 200 mu rwego rwo gushaka amazi meza, Kwizera akavuga ko ibi bibadindiza mu rindi terambere kuko amazi yakabaye ari hafi yabo, ku buryo umwanya bakoresha bayashaka bawubyaza umusaruro ufatika, ashimangira ko umuryango we ufite intumbero yo kugeza amazi ku bantu benshi bashoboka.
Ati “Turifuza ahazaza, aho kugera ku mazi meza bizaba ari uburenganzira bwa muntu kandi bukagezwa kuri bose, [tuzabigeraho] binyuze mu kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo bizatuma tugeza amazi kuri bose.”
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko igihembo Kwizera yabonye gishingiye ku ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Nk’umuntu watangije Water Access Rwanda, Kwizera yagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 100, kandi yerekanye ubushake bwo kuzamura ubushobozi bwa bagenzi be.”
Igihembo cya Point of Light cyahawe Kwizera cyari gitanzwe ku nshuro ya 189, kuko cyatangiye gutangwa mu 2018 nyuma y’Imana ya Commonwealth iherutse kubera mu Bwongereza.
Ni igihembo gitangwa buri cyumweru, kigahabwa urubyiruko n’abandi bantu bo mu bihugu 54 biri muri Commonwealth, bafite imishinga n’ibindi bikorwa by’iterambere bizana impinduka mu buzima bw’abaturage.