COVID-19: Abanyeshuri bongeye gutahana akangononwa, abitegura ibizamini bya Leta barakeburwa (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y’Uburezi yahise ishyiraho uburyo abanyeshuri bo mu bice bitandukanye bagomba gutaha cyane ko ibigo byinshi byari byarangije ibizamini bisoza umwaka, bategereje kubona indangamanota naho abandi biga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange n’abasoza amashuri yisumbuye bari bategereje gukora ibizamini bya Leta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Nyakanga 2021, abanyeshuri batandukanye baturutse mu bice by’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali bahurizwaga i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali kugira ngo boherezwe iwabo.

IGIHE yazengurutse hirya no hino muri Kigali ireba uko abanyeshuri bari gutaha hubahirizwa n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo abataha batayijyana mu bo basanze mu rugo.

Umunyeshuri wo muri Lycée de Kigali, Dushime Benjamin, wiga mu Mwaka wa gatanu mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, yabwiye IGIHE ko batishimiye gutaha igihe cyagenwe kitaragera ariko bavuga ko bafite ingamba zo kwirinda kugira ngo bataba intandaro z’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ukubyakira twihanganye kuko turi guhangana n’icyorezo kandi si Abanyarwanda gusa ahubwo ni Isi yose. Turi kugerageza uko dushoboye n’ubwo byaturemerera ariko tuzi icyo duhangana nacyo. Ntitwavuga ko turi guhomba byinshi ahubwo turi kwihangana kuko turabizi ko imbere nidukomeza tuzabitsinda. Iyo haje ibintu runaka nk’iki cyorezo bigatuma udindira ntibikunezeza ariko tubasha kwihangana tugashikama tukanakirwanya kuko ni twe maboko y’iki gihugu.”

Ababyeyi bazindutse bajya gucyura abana babo nabo bemeza ko n’ubwo abanyeshuri batashye ari umukoro ukomeye kuri bo kugira ngo bataza kurenga ku ngamba ziri kubahirizwa zirimo gutaha saa Kumi n’ebyiri, gusuhuzanya no gusurana.

Abanyeshuri bahurijwe muri Stade ya Kigali

Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ni ho abanyeshuri bava n’abagana mu bice bitandukanye by’igihugu biga mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo muri Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba ni abiga mu Karere ka Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro n’abo mu Bugesera.

Abenshi bavuze ko bababajwe no gutaha ariko bakomeza gushimangira ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bemeza ko bagiye gutanga umusanzu mu guhangana n’icyorezo aho kuba intandaro yo kugikwirakwiza.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Anthony Kuramba, yavuze ko nta mpungenge zihari mu gucyura abanyeshuri cyane ko ibiciro bitigeze byongerwa.

Ati “Ubutumwa bwo kwirinda ni bwo dushyize imbere cyane kuko uburyo bwo kugenda bwo burahari nta mpungenge zihari. Nibyo koko turi kwerekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, amasaha ashobora kubafata ariko nabwo ntabwo twareka ngo abana barare muri stade, ubwo icyo gihe inzego zose zirebwa n’icyo kibazo zirahari kugira ngo tuze kubiganiraho turebe igikwiye gukorwa. Dushobora no kubacumbikira ku bigo biri hano hafi bakazataha ejo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yasabye ababyeyi kugaragaza umusanzu wabo mu gucyura abanyeshuri no kubageza mu rugo neza.

Ati “Abasigaye ku bigo by’amashuri, turakeka ko ahubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 zishobora kurushaho kubahirizwa kurusha uko byari bisanzwe. Hari abanyeshuri bategurira ibizamini mu rugo ariko n’ubundi abo bari basanzwe bataha. Icyo dusaba ababyeyi ni ukugumya gufasha abana bari gutegurira ibizamini mu rugo bakabaha ibyo basabwa nabo bakitegura neza ibizamini.”

Yasabye abanyeshuri bari kwitegura ibizamini bari mu rugo gukomeza kwirinda icyorezo kugira ngo hatazagira ucikanwa no gukora ibizamini bya Leta kubera ko yarwaye Covid-19 ndetse n’abiga baba mu bigo nabo basabwe gukomeza ubwirinzi.

Abanyeshuri bazakomeza gutaha kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu naho nyuma hazarebwe uburyo abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza bifuza gutaha bazafashwa.

Abafasha gushyira mu iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda mu bikorwa nabo bari babukereye
Ababyeyi bari babukereye ngo bafashe abana babo kugera mu rugo nta nkomyi
Abamotari bari benshi bategereje ko babona icyashara
Abanyeshuri babanzaga gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali
Abanyeshuri bahabwaga impanuro mbere yo kwerekeza iwabo
Abashyira amafaranga ku ikarita y'urugendo izwi nka Tap and Go, uyu munsi babonye icyashara
Abataha mu bice by'i kigali bahitagamo kwifatira moto bagataha
Abatambaye impuzankano bagowe no kwinjira muri stade
Abatwaza abantu imizigo ku mutwe na bo babonye akazi
Imizigo y'abanyeshuri yatwawe mu buryo bukwiye
Abashinzwe inzego z'umutekano bari maso
Ubwo abanyeshuri bari bategereje kwerekeza iwabo, bari bafite amatsiko menshi
Yasobanuriraga umumotari aho yerekeza, banavugana ku biciro
Abihutaga bahise batega moto kugira ngo bagere mu rugo hakiri kare
Kujya kuri moto byasabaga gukorana ibakwe
Kwinjira muri stade byasabaga kunyura ku murongo no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali buri wese yabanzaga gupimwa umuriro
Uhereye ibumoso: Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, n'Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere muri Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, ACP Teddy Ruyenzi
Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta basabwe gukomeza kwitwararika

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)