Mu itangazo ryashyizwe umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.
Icyemezo cyo gushyira iyi mirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’buzima ku miterere y’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu no kugira ngo utwo duce dukomeze gukurikiranwa neza.
Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo iherereye mu turere 13 twose twari muri gahunda ya Guma mu Karere aho ibikorwa byinshi byakorwaga ariko ingendo ziva n’izijya muri ako gace zikaba zitemewe. Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo myinshi, igera kuri 25; Iburasirazuba ni 16, Iburengerazuba ni itandatu mu gihe Amajyaruguru afite itatu gusa.
Urutonde rw’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo:
- Mu Ntara y’Amajyepfo:
a. Mu Karere ka Ruhango: Irnirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.
b. Mu Karere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.
c. Mu Karere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.
d. Mu Karere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.
e. Mu Karere ka Nyanza: lmirenge ya Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.
f. Mu Karere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera.
- Mu Ntara y’Amajyaruguru:
g. Mu Karere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.
- Mu Ntara y’lburasirazuba:
h. Mu Karere ka Kayonza: Imirenge ya Mukarange, Mwiri, Gahini. Murundi, Rukara na Nyamirama.
i. Mu Karere ka Bugesera: lmirenge ya Rilima. Juru, Nyamata. Ruhuha na Shyara.
j. Mu Karere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.
- Mu Ntara y’lburengerazuba:
k. Mu Karere ka Nyamasheke: Irnirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.
l. Mu Karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.
m. Mu Karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.
Minaloc yibukije abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda n’akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.
Iryo tangazo rikomeza riti “lbikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahi rizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. lnzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.’’
Umwanzuro wo gushyira iyi mirenge muri guma mu rugo wafashwe mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ku wa 25 Nyakanga 2021, yagaragaje ko hari utundi duce tw’igihugu bigaragara ko imibare y’abantu bandura Covid-19 igenda izamuka.
Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye kuri RBA cyagarukaga ku ishusho y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere twashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi yongereweho indi itanu.
Ati “Ikigomba gukorwa ni uko tugomba kuyirangiza (imibare), nk’uko bisanzwe tukaganira na Minaloc, murabizi no mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu twigeze kujya dushyira uduce cyangwa imirenge imwe y’uturere yo muri Huye, muri Gisagara muri Guma mu Rugo. Nyuma yo gusesengura imibare rero umurenge umwe ukaba washyirwa muri Guma mu Rugo, ibyo ni ibintu dusanzwe dukora ariko dushingiye ku cyo imibare iba yatweretse, reka tubanze tunoze imibare yacu hanyuma tuzabikoraho nk’uko bisanzwe.’’
Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo; iminsi icumi twashyiriweho yongereweho itanu ndetse biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.
Abaturarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego z’ubuzima.