Covid-19 yahungabanyije imyigire ku bana bose, by'umwihariko abakobwa - Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Kagamae avuga ko Covid-19 yahungabanyije imyigire
Perezida Kagamae avuga ko Covid-19 yahungabanyije imyigire

Ibyo Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yateguwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), inama yavugaga ku myigishirize y'ikoranabuhanga, akaba yagaragaje ko hakiri icyuho giterwa n'ubusumbane bw'imibereho y'abatuye isi, kikagaragarira mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bana bose ariko by'umwihariko ku bakobwa.

Perezida Kagame yahamagariye abatuye isi kongera imbaraga mu myigire y'umumwana w'umukobwa, kugira ngo icyorezo kidakomeza kugira uruhare mu kumusubiza inyuma.

Ati “Dufite amahirwe yo kongera kwita ku myigire y'abana b'abakobwa, bityo badakomeza kurushaho gusigara inyuma”.

Yatanze urugero rw'u Rwanda, aho rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by'ikoranabuhanga, kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi bwarufasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku ishuri rya Coding Academy, ryigisha ikoranabuhanga ryakira abakobwa benshi.

Ati “Urugero nk'ishuri rya Coding Academy ryakira 50% by'abakobwa, bityo rigasubiza ibibazo by'ubuke bwabo muri ba enjeniyeri, binyuze mu masomo y'ikoranabuhanga ku rwego rw'amashuri yisumbuye”.

Yagaragaje ibigo by'ikitegererezo mu ikoranabuhanga nka Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza y'u Rwanda na African Institute of Mathematical Sciences, byahaye abakobwa amahirwe yo kubyigamo.

Yagize ati “Tugomba kwizera ko iki kibazo cy'ubuzima kiri ku rwego rw'isi kidasiba ibyo twagezeho, ndetse n'izindi mbaraga hirya no hino ku isi zifite gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire”.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'iyakure, Perezida Kagame yayitabiriye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)