Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru umushoferi wakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi akavana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.
Uwo mugabo yari yahawe uruhushya rumwemerera kujya gukora iminara y’itumanaho mu Karere ka Rulindo n’aka Gakenke.
CP Kabera yavuze ko mu minsi ishize hariho Guma mu rugo, babonye ko abantu benshi bakoresha amayeri yo kwigira abarwayi kugira ngo bitemberere.
Yagize ati “ Turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi basaba impushya zo kurwara, iyo kugenda bitoroshye buri muntu yifuza icyo atakwifuje. Abantu benshi bariyita abarwayi bakagenda bajya gukora ibintu bitandukanye, bagacuruza bakaba bakora n’ibindi bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko umuntu uzasaba uruhushya bikagaragara ko yarukoresheje ibitandukanye n’ibyo yarusabiye, ruzahita ruteshwa agaciro.
CP Kabera yanaboneyeho kuburira abantu banyura mu bigo bitandukanye bakaka impushya ntibazikoreshe ibyo bazisabiye.
Yasabye ibigo bitandukanye kujya bishishoza mbere yo guha abantu impushya, bikabanza kureba icyo bagiye kuzikoresha niba hatarimo amanyanga.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga aribwo iminsi icumi yahawe umujyi wa Kigali n’uturere umunani irarangira, hagafatwa izindi ngamba zijyanye no kwirinda Covid-19.