Mu minsi yashize, imwe mu nkuru zaciye ibintu mu makuru y'imyidagaduro mu Rwanda, ni iy'ifungwa rya Davis D na Kevin Kade ndetse n'undi musore ukora akazi ko gufotora.
Aba basore uko ari batatu bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka 18 y'ubukure.
Nyuma aba basore baje kurekurwa by'agateganyo nyuma y'uko habuze ibimenyetso bifatika bibashinja gukora kiriya cyaha byavugwaga ko bakoreye umukobwa witwa Kayesu Sharon wagiye gupimwa ubusugi bwe abaganga bagasanga akarangabusugi kagiye cyera.
Davis D wavuye muri kasho agahita ashyira hanze indirimbo yise itara igaruka kuri bimwe mu byo yaboneye muri kasho, yavuze ko atarahura n'uriya mukobwa Kayesu Sharon ngo amusabe ziriya mbabazi imbonankubone gusa yazisabye mu kiganiro yagize kuri YouTube.
Uyu muhanzi avuga ko kabone nubwo uriya mukobwa ataramwisabira imbabazi ku giti cye ariko 'Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira.'
Yavuze ko uriya mukobwa atigeze agambirira kumugirira nabi ku buryo yakomeza kumwitwaramo umwikomo.
Gusa Davis D avuga ko hari icyari kihishe inyuma y'ifungwa rye ariko kitari uriya munyarwandakazi.
Ati 'Ameze nk'ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk'umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n'utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.'