Dore ibintu bikurura abakobwa ku basore. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibintu abakobwa bakundira abasore nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.

Abakobwa bakunda abasore bagira ibanga

Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abakobwa baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by'umukobwa. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w'inshuti bizaba bihagije.

Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z'abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n'umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

 Abakobwa bakunda abasore beza

Nubwo ubwiza bw'umuntu buhabwa agaciro n'umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n'umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

Abagore bakunda abasore beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.

Niba rero wowe musore waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

Abakobwa bakunda abasore bafite kashi. 

Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n'ubukire. Ngo nta " je t'aime inzara igutema amara " aka wa mugani w'umuhanzi Mwitenawe.

Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n'amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abakobwa cyane.



Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-bikurura-abakobwa-ku-musore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)