Dore icyiza cyo gukundana n' umukobwa wabyariye i wabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasire bamwe na bamwe usanga bibwura ko gukundana n'umukobwa wabyariye i wabo ari amahano ndetse abandi bakabifata nk'aho baba batereta umugore mu bandi. Ku rundi ruhande hari abemera ko umukkbwa wabyayeho nawe aba akiri umwari mu bandi.

Abenshi mu bakobwa bakunze kubyarira iwabo, rimwe na rimwe bikaba bibatunguye. Kubera gutangira inshingano zo kurera umwana akamukuza akiri umukobwa nta mugabo afite, umukobwa nk'uyu ntago uba ugomba kumwitesha mu gihe yagukunze urukundo rw'ukuri kuko hari byinshi by'umwihariko aba arusha abatarabyara.

1. Aba azi icyo bashaka: Abakobwa nk'aba baba ari ari beza cyane kubera ko baba bazi byinshi , ubuzima bw'umunezero baba barabubayemo ndetse n'ubwumubabaro. Nta mikino mu rukundo kuko baba badakeneye kongera kubyararira mu rugo rw'ababyeyi ahubwo baba bumva bakeneye gushinga ingo zabo zikomeye. Iyo umukobwa nk'uyu rero ahuye n'umusore ufite gahunda nta kabuza aramukundwakaza ndetse akanashinga urugo rugakomera.

2. Yumva vuba: Umukobwa nk'uyu wabyariye iwabo aba afite ubushobozi bwo kumva no guhita atekereza cyane ku kibazo kiri mu rugo, cyane ibyerekeye amafaranga abyumva vuba iyo umusobanuriye uko bimeze ahita abisobanukirwa kandi akaba yagufasha gufata imyanzuro imwe n'imwe ikomeye kubera ko aba yarafungutse mu bwonko.

3. Akwitaho kandi akagufasha muri byose
: Umukobwa wabyariye iwabo aba azi ukuntu ibikomere byo kutitabwaho biryana rero ntago areka umugabo we ngo abe yababara cyangwa se agire ubuzima bwo kwigunga ahubwo buri gihe ahora amuhozaho ijisho ngo arebe ko nta kibazo afite mu buzima. Ibi bituma urukundo rukomera ku rwego rwo hejuru ndetse bikongera icyizere mu rugo. Musore n'ubona umukobwa nk'uyu ntuzamwirengeshwe.

4. Kuriwe nta mwanya wo gupfa ubusa: Umukobwa wabyariye iwabo aba afite intumbero ndetse aba yumva nta mwanya na muto yapfusha ubusa, ibi bituma iterambere ry'urugo ryihuta ku buryo bwihariye.

N'ubona umukobwa nk'uyu ntuzamwiteshe kandi uzirinde cyane amabwire n'ibyo abantu baba batekereza ahubwo uzibande cyane ku rugendo rw'ejo hazaza mu buzima, n'aba agukunda by'ukuri ntuzazuyaze uzamuhe umutima wawe wose kandi uzirinde kumubabaza kuko akenshi ibikomere bimwe na bimwe yatewe no kuba yarabyariye iwabo biba bikiri mu mutima we.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/06/dore-icyiza-cyo-gukundana-n-umukobwa-wabyariye-i-wabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)