-
- Rangira Anicet
Ni yo mpamvu Kigali today yegereye Umuyobozi w'ikigo Isange One Stop Center, maze adusobanurira ihohoterwa icyo ari cyo ndetse n'uburyo bakira ababagana.
Umuyobozi wa Isange one stop center, akaba n'umugenzacyaha ushinzwse ubukangurambaga mu Rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Rangira Anicet, asobanura ko icyo kigo cyakira abantu bafite ibibazo bitandukanye, by'umwihariko abahuye n'ibibazo by'ihohoterwa.
Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri kandi ku gahato, ndetse kikanagaragara ko kizagira ingaruka mu gihe kizaza.
Asobanura ibimenyetso biranga uwahohotewe by'umwihariko mu bijyanye n'ihungabana, avuga ko ibimenyetso bigaragara bitewe n'imiterere y'umuntu kuko buri wese afite uko ateye, ati “hari uza afite ibimenyetso bigaragara hari n'uwo biba byihishe utahita ubibona ariko bitabujije ko abifite”.
Ihohoterwa rishyirwa mu byiciro bine nk'uko uyu muyobozi wa Isange one stop center abisobanura.
Ati “Irya mbere n'ihohoterwa ryo gufata ku ngufu, umuntu agasambanywa ku gahato, ihohoterwa rishingiye ku mubibi aho umuntu akubitwa, ihohoterwa rishingiye ku itotezwa ryo ku mitungo, ihohoterwa rishingiye ku mutima, aho usanga umuntu ahora atotezwa cyangwa n'ibindi bintu bikora ku mutima w'umuntu”.
Avuga ko iyo umuntu yahuye n'ihohoterwa runaka bwa mbere, abagomba kubanza kunyura kuri RIB ikamwohereza kuri Isange. Ariko na none akenshi urwo rwego rwa Isange rushobora kwakira uwasambanyijwe ku gahato kugira ngo ibimenyetso bidasibangana, agahura n'abagenzacyaha bahakorera ku buryo izo serivisi zose azifashwa akabasha no kubona ubutabera.
Ati “Hari ihungabana rishobora kugaragaza ibimenyetso ako kanya, hakaba n'irindi ritabigaragaza ako kanya. N'ubwo buri wese bitamugaragaraho, nkatwe twakira abantu benshi hano twemeza neza ko bahura n'ikibazo cy'ihungabana. Akenshi uje yahohotewe akunze kuza yibaza ku muntu wamuhohoteye niba yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abenshi bagira ubwoba, kwishinja n'ibindi”.
Urugero iyo umukobwa asuye umuhungu akamufata ku ngufu buri gihe umukobwa yishinja ko yijyanye, akagira ubwoba, yewe akaba yagira n'isoni kuko hari isoni ziterwa n'ihungabana.
Umwana w'umukobwa w'umwangavu iyo asambanyijwe ku gahato, akenshi agira isoni kuko iyo ajyanywe gusobanura uko byagenze kuri RIB baramubaza, na we agasubiza uko byagenze. Ahanini biba byarabaye mu ibanga, nyuma iyo ajyanywe kwa muganga benshi babyibazaho, iwabo mu rusisiro na ho bakabimenya bityo bigatuma yishinja ndetse akagira n'isoni z'ibyamubayeho.
Rangira asobanura ku ihohoterwa ryo gukubitwa ku baturutse mu ngo zabo, avuga ko akenshi abafata icyemezo cyo kuregana babikora byamaze kurenga ubushobozi bwabo bwo kwiyunga cyangwa kwikemurira ikibazo, bararembye cyangwa bakazanwa ku gahato, rimwe na rimwe bahabwa imiti ibafasha muri iryo hungabana.
Ati “Akenshi usanga iyo imiryango igiranye amakimbirane, hari abafata ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibyo bibazo biri mu rugo cyangwa babashe gusinzira. Icyo gihe twebwe nka Isange One Stop Center tubohereza ku bitaro bidukuriye ku rwego rwa santé mental, bagakurikiranwa nko kuri Caraes Ndera”.
Icyo gihe ariko iyo wafashe ibiyobyabwenge bikomeye hari ibitaro bikuru bikomeye byomu kigo cya Reabilitation center ya Huye bigufasha.
Ibyo bitaro baragusuzuma ku buryo bashobora kumenya ubwoko bw'ibiyobyabwenge wafashe, uko bingana n'uburyo wafashwamo mu gihe basanze bikomeye, birimo ibiterwa mu nshinge, Urumogi n'ibindi, nk'uko Rangira akomeza abivuga.
Rangira avuga kandi ko n'ibitaro biherereye ku Kacyiru bifasha cyane ndetse ko babona umusaruro wabyo.
Ati “Ukurikije ibibazo baba bafite cyangwa ibyo twakira hano, abenshi bava hano bakize. Iyo ufashije umuntu ukamwereka ko utameze nka wa wundi wamuhohoteye arishima agakira. Ikindi kandi dukurikije imiterere y'ibibazo by'ihohoterwa twakira hano, iyo dufite umurwayi tumuha imiti ishobora kumufasha ndetse tukamuha rendez-vous akagaruka guhura na muganga ku buryo akurikirana ihungabana rye kugeza akize”.
Avuga ko hari abarwayi bamwe na bamwe bakira, kabone n'ubwo yaba yaranyoye imiti agakira ariko bafata umwanzuro wo kujya bamusura aho ataha cyangwa atuye, ndetse bakifashisha n'inzego zibanze kugira ngo atazongera akagira ihungabana bitewe n'ihohoterwa yakorewe rishobora kugaruka mu gihe runaka.
Avuga kandi ko ku bijyanye n'ihohoterwa ryo mu muryango, akenshi umwana wahohotewe avurwa ari kumwe n'ababyeyi kuko umwana hari igihe ashinja nyina ko yaba yaragize uruhare mu ihohoterwa yakorewe, kabone n'ubwo uwarimukoreye yaba afunzwe. Icyo gihe ngo bavura umubyeyi n'umwana bakoresheje ‘approche systemique' ifasha abantu bafite ihohoterwa ryo mu muryango.
Kuva 2009 ubwo Ikigo Isange One Stop Center cyatangiraga kwakira umurwayi wa mbere waje abagana, kugeza 2021 ubwo Kigali Today yagiranaga ikiganiro n'umuyobozi wa Isange, bari ku mubare wa 25,931 ariko ukomeza kwiyongera uko bakiriye umurwayi mushya.