Dr Anitha Asiimwe wayoboraga NCD yirukanywe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Anitha Asiimwe wayoboraga NCD, yirukanywe muri izi nshingano yari yarahawe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 12 Ugushyingo 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nyakanga 2021, aribwo Dr Asiimwe yirukanywe mu nshingano ze zo kuba Umuyobozi wa NCD.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu izina ry’Umukuru w’Igihugu ahise ashyiraho Munyemana Gilbert nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iki kigo.

Munyemana wasimbuye mu buryo bw’agateganyo Dr Asiimwe, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD).

Dr Asiimwe yari agiye kumara imyaka ine mu nshingano zifite aho zihuriye n’imikurire y’umwana, kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana by’umwihariko. Ni inshingano yahawe ku wa 4 Ukwakira 2017.

Uyu mubyeyi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Ubuvuzi rusange yakuye muri Kaminuza ya Dundee mu Bwongereza. Yize icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuvuzi bwa muntu.

Muri 2008-2011 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya SIDA, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurwanya agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Kuva mu 2013, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze, aza kuva muri izo nshingano agirwa Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato [National Early Childhood Development Program].

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hasohotse iteka rishyiraho rikanagena Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (National Child Development Agency) cyahurijwemo inshingano zari ziri mu yahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ndetse na Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato.

Dr Asiimwe yahise agirwa Umuyobozi w’iki kigo mu gihe Mumyemana Gilbert yagizwe Umuyobozi Wungirije.

Munyemana Gilbert afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburezi akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Uburezi n’Ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.

Yakoze mu bigo bya leta n’imiryango itayegamiyeho aho yabaye umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba n’Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Plan International.

Iyirukanwa rya Dr Asiimwe ryatangajwe nyuma y’amasaha make uwari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Alfred Dusenge Byigero na we yirukanywe.

Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/0d9hIifW78

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 2, 2021

Dr. Anita Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato (NCD) yirukanywe mu nshingano ze
Munyemana Gilbert ni we wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)