Dr Ngamije yagaragaje kuboneza urubyaro nk’umuti w’itumbagira ry’ubwiyongere bw’abatuye Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 41, aho byitezwe ko izamara iminsi itatu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021.

Ni inama ifatwa nk’urubuga rw’abayitabira mu kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, gusangira inararibonye mu bikorwa biteza imbere abatuye imijyi nta wuhejwe.

Mu biganiro byo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, abayitabiriye bagarutse ku ngingo zo kuboneza urubyaro no guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore nka bimwe mu byitezweho gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko kwita kuri izi gahunda zo kuboneza urubyaro bifite inyungu ariko ko kubigeraho bikibangamiwe n’imyumvire ikomoka ku myemerere n’imico yo mu bihugu byinshi.

Yagize ati “Kuringaniza imbyaro byagura ubushobozi bwo kurera, bikongerera ubushobozi umugore, bikagabanya ubwiyongere bw’abaturage. Byihutisha iterambere rusange bigatuma igihugu kigera ku iterambere cyiyemeje.”

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rufite ibyiza rwasangiza abandi muri urwo rwego aho serivisi zo kuboneza urubyaro zegerejwe abaturage ku rwego rw’Umudugudu, ibi bikiyongeraho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yavuze ko ibikorwa bikenewe hamwe n’ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro bikwiye kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’imijyi na sosiyete sivile mu gufasha abagore kugira uruhare mu bikorwa by’ubuzima by’umwihariko ibyo kuboneza urubyaro.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundatio, Sandrine Umutoni, wagaragaje bimwe mu bikorwa byayo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko no kuboneza urubyaro.

Yavuze ko Imbuto Foundation ifite imishinga ifasha mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko nk’abantu bagize umubare munini w’abatuye igihugu no gufasha abakobwa babyaye bakiri bato kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere n’imyitwarire iboneye bakwiye kugira.

Ibi bikorwa binyuzwa mu bukangurambaga bwaba ubwo abo bakobwa bakorerwa ubwabo ndetse n’imiryango bakomokamo kuko byagaragaye ko hari abahura n’ibibazo baterwa no kubura amakuru ku buzima bw’imyororokere bitizwa umurindi n’uko ababyeyi b’abagabo bibwira ko kubaganiriza kuri iyo ngingo bireba ababyeyi b’abagore gusa.

GBO Prisca, Umwarimukazi i Abidjan muri Côte d’Ivoire, yavuze ko yungukiye mu biganiro by’uyu munsi ibizamubashisha gutanga umusanzu iwabo muri gahunda zo kuboneza urubyaro, kuganiriza urubyiruko ku buryo barenga bimwe mu bifatwa nk’imiziro ituma rutitabira kuboneza urubyaro.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwakozwe mu 2019/2020, bwagaragaje ko 64% by’abagore bo mu Rwanda bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Hakurikijwe imiterere y’uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro bakaba 4.3.

Ni mu gihe mu 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana batandatu, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho mu 2019/2020 bagera ku bana bane ku mugore.

Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% mu 2005, bagera kuri 14% mu 2019/2020.

Imibare ya Loni igaragaza ko kugeza uyu munsi Afurika ituwe na 1.374.011.141 bangana na 16.72% by’abatuye Isi. Hatagize igikorwa uyu mubare wazaba wikubye kabiri mu 2050 ukarenga miliyari 2,2.

Ni ikibazo abitabiriye iyi nama bavuga ko gikwiye guhagurukirwa bose bakareba mu cyerekezo kimwe kuko ubushakashatsi bukorwa bugaragaza ko ari ngombwa cyane kuringaniza imbyaro kugira ngo bateze imbere imijyi yabo.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage gikwiye guhagurukirwa kugira kidakomeza kubera inzitizi iterambere rya Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, asobanura bimwe mu bikorwa byayo mu byo kuboneza urubyaro n'ubuzima bw'imyororokere mu rubyiruko
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’imijyi na sosiyete sivile mu gufasha abagore kugira uruhare mu bikorwa by’ubuzima by’umwihariko ibyo kuboneza urubyaro
Dr Ngamije yavuze ko ibikorwa bikenewe hamwe n’ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro bikwiye kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)