Dr Ngirente yasobanuye umurongo leta yihaye mu kuzamura iterambere rya mwarimu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y’u Rwanda na yo izirikana ko uyu ari umwuga wubashywe kandi ko abawurimo bakora akazi gakomeye ikaba ari yo mpamvu gahunda zitegura uko ahazaza habo harushaho kuba heza.

Mu bikorwa bya leta bigamije gufasha mwarimu kubaho neza harimo kubegereza serivisi z’imari zidahenze, kubaha inyongera ku mushahara, korohereza mu myigire abahisemo ishami ry’inderabarezi n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku wa 22 Nyakanga 2021, yagarutse kuri ibi bikorwa bya leta bifasha abarimu kugira imibereho myiza.

Yavuze ko umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azajya afashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters” yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

Ni mu gihe abitegura kuba abarimu bazajya bahitamo ishami ry’inderabarezi TTC, leta yiyemeje kubashyigikira mu myigire yabo ibarihira icya kabiri (½) cy’amafaranga y’ishuri bacibwa. Ibi byakozwe nyuma yo kuvugurura integanyanyigisho yari isanzwe igenderwaho muri aya mashuri ategura abarimu.

Dr Ngirente yagize ati “Hafashwe umwanzuro ko buri munyeshuri ujya kwiga mu ishuri Nderabarezi (TTCs), ni ukuvuga uwitegura kuzaba mwarimu, Leta izajya imwishyurira icya kabiri (½) cy’amafaranga y’ishuri buri mwaka w’amashuri kugeza igihe arangirije kwiga [ayisumbuye].”

Ibi bisobanuye ko umunyeshuri wiga ishami nderabarezi azajya yishyura gusa 50% by’amafaranga y’ishuri andi 50% Leta ikayamutangira. Ibi kandi byatangiye gukorwa kuva mu mwaka w’amashuri ushize wa 2020/2021.

Ikindi gikomeye abahisemo kwiga amashuri y’inderabarezi bashyiriweho, ni ukuba mu gihe cyo gutanga buruse za Leta ku bifuza kwiga Kaminuza, amasomo y’uburezi yarashyizwe ku rwego rumwe n’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

Akarusho karimo ku bahisemo uburezi ni uko umunyeshuri wiga ibijyanye n’uburezi we azajya asonerwa inguzanyo ya buruse mu gihe cyose arangije kwiga agakora umwuga w’uburezi.

Dr Ngirente yakomeje ati “Umunyeshuri uzajya arangiza mu mashuri nderabarezi akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, azajya ahabwa buruse itazishyurwa n’amafaranga atunga umunyeshuri azamufasha kwiga Kaminuza (Bachelors) mu ishami ry’Uburezi.

Uzajya arangiza muri Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, we azajya yemererwa buruse itazishyuzwa n’amafaranga atunga umunyeshuri byo gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry’Uburezi.”

Muri rusange mu Rwanda hari amashuri Nderabarezi 16 yakira abanyeshuri bari hagati ya 3000 na 4000 buri mwaka. Mbere y’aya mavugurura abasaba kuyigamo bari bake cyane ariko kuri ubu bakaba bariyongereye ku kigero cyo hejuru.

Inyongera ya 10% ku mushahara n’irindi terambere rya mwarimu

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yagarutse ku bijyanye no kongera umushahara w’abarimu kugira ngo abashe kugira imibereho myiza bityo abashe gutanga umusaruro uganisha ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Ati “Twemera ko ireme ry’uburezi ritazamuka hatazamuwe n’imibereho myiza ya mwarimu kuko ari we utanga ubwo bumenyi n’iryo reme ry’uburezi tuvuga."

Kuva mu 2019, abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongererwa 10% by’umushara wabo wa buri kwezi. Iyi gahunda yarakomeje mu 2020 ndetse no mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2021/2022 aya mafaranga yarateganyijwe nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Dr Ngirente yakomeje abisobanura.

Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda igaragaje ubushake bwo gushyigikira iterambere rya mwarimu, kuko yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha kujyana n’iterambere nk’aho mu 2006 hashyizweho Ikigo cy’Imari iciriritse “Umwalimu Sacco” cyagenewe kuguriza no gufasha abari mu mwuga w’ubwarimu kwiteza imbere babona serivisi z’imari zibahendukiye.

Guhunda y’iguriro rya mwarimu

Abagize Inteko Ishinga Amategeko babajije Minisitiri w’Intebe kuri gahunda yo gushyiraho isoko cyangwa iguriro rya mwarimu ‘Teachers’ Shop’ rizafasha mu kugera ku mibereho myiza y’abarimu ku buryo bw’umwihariko.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda y’isoko rya mwarimu yamaze gutekerezwaho ndetse kuva mu mezi 18 ashize hari itsinda ryo muri Minisiteri y’Uburezi ririmo kwiga kuri uyu mushinga, ibisabwa n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ni gahunda leta yatangiye gutekerezaho, hashize umwaka n’igice. Ngira ngo muri Mineduc twari twabiganiriyeho bakora imbanzirizamushinga ariko ni umushinga usaba amafaranga menshi y’ingengo y’imari, kuko isaba kuyishyira mu bikorwa mu gihugu hose.”

Yakomeje agira ati “Muzi ko mwarimu aba mu Murenge w’igihugu cyose, birasaba gutegurwa neza, bikigwa neza , bigashakira inkunga ihagije ku buryo twe nka leta ntabwo twari twabisohora ngo tuvuge ngo bigiye gukorwa iki gihe n’iki ariko ndagira ngo mbabwire ko tumaze igihe kirenga amezi 18 turimo kwiga kuri uwo mushinga.”

Dr Ngirente yavuze ko mubyo guverinoma itekereza mu kuzamura imibereho ya mwarimu buri mwaka n’iyo gahunda yatekerejweho ndetse hari n’uburyo ishobora kuzatangirana n’ibintu bike by’ibanze, noneho ibindi bikazajya byongerwaho hakurikijwe uko ubushobozi bw’igihugu bungana.

Ku rundi ruhande ariko hari abikorera batangiye gushyiraho uyu mushinga w’isoko rya mwarimu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko muri rusange hari gahunda iri gutegurwa ihamye izashyirwa mu bikorwa na leta mu bihe biri imbere.

Uyu mushinga kuri ubu wamaze gutangizwa bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo, batangiriye mu Karere ka Rwamagana no mu duce tumwe two mu Mujyi wa Kigali, aho abarimu bashyiriweho iguriro ribafasha guhaha ibyo bakeneye ku giciro gito.

Nko mu yandi masoko, ikilo cy’isukari kigura amafaranga ari hagati ya 1100Frw na 1200Frw mu gihe mu isoko rya mwarimu kigurishwa 950 Frw. Abatangije aya maguriro bavuze ko bagerageza gukorana n’inganda zo mu Rwanda ku buryo abarimu bagurishwa ibicuruzwa byose baba bagabanyijeho nibura 10 %.

Iriguriro ryihariye rya mwarimu ryatangiye muri Mutarama 2021, ubu rimaze gufungura amashami atanu arimo iriri i Rugende muri Rwamagana, Ntunga, Karenge na Rwamagana ndetse n’iryo mu Karere ka Burera ritaratangira gukora.

Mu korohereza abarimu baba abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Velentine yavuze ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Uturere ari natwo mukoresha wa mwarimu, hari gushakwa uburyo bwo gufasha aba barimu kujya bakorera hafi y’imiryango yabo.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya leta yo guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)