Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 1 ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2021, ubwo yavugaga ku bijyanye n’inkundura ya gatatu ya Covid-19 u Rwanda ruri guhangana nayo.
Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abantu bagiye bayivugaho ibintu bitandukanye, abandi bagashaka kwivura mu buryo bwo kwiyuka. Abahanga mu buvuzi bavuga ko ubu buryo bushobora guteza ibindi bibazo by’ubuzima.
Dr Nsanzimana yavuze ko usanga abantu birirwa bahira ibyatsi ngo biyuke ariko batabyitondeye bishobora kwangiza ubuzima bwabo, bari bazi ko bari kwivura.
Yagize ati “Usigaye uhura n’abantu bikoreye ibyatsi, ugasanga abantu bahira bakajya kwiyuka abenshi bakanabinywa, bakabivanga n’indimu nyinshi cyane ahubwo ugasanga abantu byarabangije mu gifu.”
“Biriya bintu byinshi biba birimo aside, iyo ufata nyinshi irakwangiza, nagira ngo dutange ubutumwa ku bantu ngo bagabanye ibyatsi.”
Yakomeje avuga ko ikibazo usanga abantu bafata ibiribwa birengeje urugero ngo bari kwivura Covid-19 kandi bakabaye babifata mu rugero, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Ati “Ikintu cyose kiri mu rugero cy’ikiribwa gitanga umumaro, ariko ufashe indimu 10 uraziriye umunsi umwe, ufashe teremunsi ebyiri za tangawizi umunsi umwe. Ibyo bintu ushyira muri icyo gifu biramaramo iki?”
Dr Nsanzimana yasobanuye neza ko kwiyuka urwaye Covid-19 bishobora kuguteza ibibazo mu myanya y’ubuhumekero kuko iba yagize ikibazo.
Ati “Kwiyuka ni bibi, iyo urwaye Covid-19 uba ufite ikibazo cyo guhumeka umwuka utinjira neza mu bihaha, kuko biba byagize intege nke n’imitsi izamura imbavu kugira ngo ifashe guhumeka haba harimo ikibazo.”
“Akenshi umuntu aba anakorora na ka kandi wahumekagaho uritwikiriye wihejeje umwuka buriya uba uri kwiyangiza. Kwiyuka ntitubibonamo igisubizo ahubwo fata umwuka hanze, kora siporo, unywe n’amazi ibindi bireke.”
Inzego z’ubuzima zisaba uwiyumvisemo ibimeyetso bya Covid-19 kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.