Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.
Mu butumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yatangaje ko abo bombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y'u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu 24 by'Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y'uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.
Bifatwa nk'amahirwe akomeye Rwanda rubonye kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, banagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w'u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.
Source : https://impanuro.rw/2021/07/01/dr-vincent-biruta-mu-ruzinduko-i-vaticani/