Muri ayo mafoto n'amashusho hagaragaramo abana b'abanyeshuri b'abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b'abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n'izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n'amajipo, amapantalo n'amashati, byagorana kongera kuyambara.
Hanagaragara kandi ikivunge cy'abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n'amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n'undi mwana w'umukobwa wafashwe video atwika umurundo w'amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n'ubundi adateze kurata (kubura dipolome).
Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n'undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.
Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n'amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.
Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n'abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n'abatatinye kuvuga ko amafaranga y'ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n'ubumenyi abutwika”.
Harimo abashimangira ko imyitwarire nk'iyi yo gucagagura imyambaro y'ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h'urubyiruko rufite imyumvire nk'iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.
Hari n'abavuga ko kudohoka kw'abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n'igihugu batagisize.
Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n'ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n'amakayi bikaba byafasha n'abandi cyane ko nk'abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y'abize mbere.
Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.
Ntihahise hamenyekana ibigo by'amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby'ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.
Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by'amashuri urayivugaho iki?
Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.
Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw
— Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021