Ese waba uzui umwihariko wa Yesu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

17 Yesu aramusubiza ati"Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano."18 Yesu aramucyaha,dayimoni amuvamo,umuhungu aherako arakira.

19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati 'Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?'20.Arabasubiza ati 'Ni ukwizera kwanyu guke: Ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti va hano ujye hariya,wahava kandi ntakizabananira. 21.Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. Matayo 17:17-21

Uyu muhungu wari waratewe na dayimoni yari yari yarazaniwe abigishwa ngo bamukize ariko ntibabishobora kuko bari bafite kwizera guke.

Kuko kwizera kutubashisha kwemera ko ibyo tutabonesha amaso bishoboka ni nako gukiza umurwayi byagombaga gukenera ukwizera gushyitse duheshwa na Yesu kristo.

Yesu yahoraga ajya ku musozi agasenga asaba Imana ari na we se kumwongerera imbaraga.

IMPAMVU ZATUMYE YESU AMUKIZA KANDI ABIGISHWA BE BO BYABANANIYE KUMUKIZA:

1.Yesu ntiyashakaga ko abantu bamenyera ibitangaza bye.

2.Yesu yashakaga ko abantu baguma kumusaba imbaraga,abigishwa be na bo bamenye ko hari ibanga batari bafite. Imbaraga ziragabanuka bisaba guhora dushaka izindi mbaraga kuri Yesu.Mariko 5:30, Luka6:48

3. Yesu yashakaga ko abigishwa be ndetse n'abandi bantu bongera kwizera.

4.Yesu yashakaga kureba aho ukwizera kw'abigishwa be kugeze.

5.Yesu yashakaga ko abantu bagumya kumushaka,bagahorana inyota yo kumubona.Ubwo Yesu yari mu bwato yasinziriye hakaza umuyaga mwinshi byasabye ko abigishwa be bamubyutsa.

Ese wowe kwizera kwawe kungana iki? Izere Imana ibindi ubiyiharire.

Ese hari aho ujya ugera ukumva Yesu atakikumva?

Aba ashaka ngo ugumye umushake, aba ashaka ko wongera kwizera kwawe, aba ashaka kureba aho ukwizera kwawe kugeze. Abafilipi4:13 Nshobozwa byose na kristo umpa imbaraga.

Umwigisha: Past. Michel ZIGIRINSHUTI

source: cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-waba-uzui-umwihariko-wa-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)