Espoir FC ntirekura ndetse na Gatera Moussa n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 10 Kamena 2020 ni bwo Gatera Moussa yasinyiye ikipe ya Espoir FC amasezerano y'imyaka 2 nyuma y'iminsi nta kazi yari afite. Kuri ubu Gatera Musa wari usigaje umwaka umwe, yifashishije umunyamategeko aherutse gusaba ikipe ya Espoir FC ko basesa amasezerano kuko batubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.


Gatera mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Espoir FC avuga ko batangiye kwica amasezerano ubwo bahagarikaga amasezerano ye ndetse ko shampiyona yagiye kurangira bamurimo amezi abiri y'ikirarane, ibyo byose rero bikaba biri mu byatumye yifuza gutandukana n'iyi kipe yambara umweru n'umutuku.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bo bavuga ko impamvu Gatera Moussa yatanze nta gaciro zahabwa kuko ibyakozwe byose byari mu masezerano. Ubuyobozi bukomeza buvuga ko mu masezerano bagiranye na Gatera, harimo ingingo ivuga ko ashobora guhagarikwa ku mpamvu runaka ariko ntibirenze amezi 3 kandi ayo mezi ntabwo yarenze.

Indi ngingo y'ibirarane ubuyobozi buvuga ko shampiyona yarangiye tariki 25 Kamena Espoir FC yari irimo Gatera ikirarane cy'ukwezi kumwe dore ko n'ukwezi kwa 6 kwari kutararangira.


Kamuzinzi Godfrey uyobora Espoir FC   

Ese kuki Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC ?

Usibye ibyo Gatera Moussa yanditse asaba gusesa amasezerano,  Moussa bivugwa ko impamvu nyamukuru ari uko ashaka akazi gashya ndetse hari n'amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Gorilla FC ahubwo igisigaye ari ugushaka uko yatandukana na Espoir FC. Musanze FC nayo bivugwa ko iri kugera amajanja uyu mutoza wazamuye Sunrise FC mu 2014. 


Gatera Moussa akiri umutoza wungirije muri Rayon Sports 

Ese kuki Espoir FC itifuza kurekura Gatera Musa?

Mbere na mbere Espoir FC yo bavuga ko nta mpamvu yatuma batareka umutoza Gatera ngo yigendere, ahubwo ko uburyo yabisabyemo bidahwitse, amakuru ava mu buyobozi avuga ko bababajwe no kubona Gatera yitabaje amategeko kandi nta ngingo n'imwe imurengera mu mategeko. 


Gatera Moussa ubwo aheruka kuganira na InyaRwanda TV, yacaga amarenga ko atazasubira hakurya y'ishyamba 

Ibi bisa n'aho Ubuyobozi bwa Espoir FC nyuma yo kohererezwa urwandiko nabo biyemeje guhangana na Gatera kuko ngo ariwe watangiye kuremereza ibintu. Indi mpamvu twavuga ko ari nyamukuru, ni uko Espoir FC itewe n'impungenge n'uko Gatera Moussa ashaka gusiga ikipe yiyubakiye.

Ubwo Gatera yageraga muri Espoir FC yasanze ikipe yari ivuye mu bihe bibi haba mu mikoro ndetse no ku musaruro wo mu kibuga. Ibyo byatumye yubaka ikipe ye akoresheje amafaranga macye. Umwaka ushize wa shampiyona Espoir FC yakoresheje abakinnyi 27 barimo abakinnyi 22 Gatera Moussa yizaniye, ubwo Espoir FC ubwayo yari ifite abakinnyi 5 gusa.

Abakinnyi Gatera yasanze muri Espoir FC: 1. Nkurunziza Felcien 2. Dusenge Bernard  3. Patience Gardien 4. Niyonsaba Eric 5.Niyitanga Youssuf Sankara.


Sadick Soulley waguzwe na Gatera Moussa avuye muri Ghana, ni we watsindiye Espoir FC ibitego byinshi uyu mwaka

Mu bakinnyi bose 22 Gatera Moussa yasinyishije basigaje amasezerano y'umwaka umwe. Ubundi iyo umutoza atandukanye n'ikipe yari afitemo abakinnyi yazanye, biba biteganyijwe ko hari abakinnyi bari bumukurikire. Biteganyijwe ko Gatera Moussa natandukana na Espoir nibura abakinnyi bagera kuri 4 bazamukurikira, ibintu Espoir FC itumva neza.


Muhozi Fred wari wirukanwe na As Kigali ari mu bafashije Gatera muri uyu mwaka 

Indi Mpamvu ituma Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC avuga ko ubuyobozi bukunze gutererana ikipe ku maherere. Muri uyu mwaka urangiye bivugwa ko Gatera yakoresheje imbaraga z'umurengera harimo gutoza no kugaruka akihanganisha abakinnyi kuko ubuyobozi bwabaga bwabatereranye kandi bafite ikibazo cy'amikoro.

Ese ni iyihe nzira nziza Espoir FC yatandukanamo na Gatera Musa?

Mu buryo bw'amategeko Gatera yifashishije biragoye kuba yatsinda Espoir FC tugendeye ku itegeko gusa n'ubundi Gatera ni we ugomba gufata iya mbere agasasa inzobe kuko n'ubundi ariwe ushaka gukora impinduka. Kumvikana na Espoir byanashoboka akayisubiza amafaranga yamuhaye ubwo yageragayo ni imwe mu nzira zoroshye zatuma buri ruhande rwombi rutsinda iri hangana.


Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi

Comite ya Espoir FC: President : Kamuzinzi Godefroid, V/P 1 : Amani Casimir, V/P2: Ngiruwonsanga Theo, SG: Habimana François.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107787/espoir-fc-ntirekura-ndetse-na-gatera-moussa-ntarekura-uru-rugamba-ni-nde-uruhomberamo-107787.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)