#EURO2020: Espagne n'u Butaliyani bakatishije itike ya 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abataliyani bishimiye gutsinda ikipe y
Abataliyani bishimiye gutsinda ikipe y'u Bubiligi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 nibwo hatangiye imikino ya 1/4 cy'irangiza cya EURO 2020, aho Espagne n'u Butaliyani bakatishije itike ya 1/2 cy'irangiza.

Umukino wa mbere wahuje Espagne yahatanaga n'u Busuwisi, iminota 90 y'umukino uza kurangira ari igitego 1-1.

Espagne ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani w'umukino, ku ishoti ryari ritewe na Jordi Alba ariko Denis Zakaria w'u Busuwisi awukoraho uhita ujya mu izamu.

Ababiligi bababajwe no gusezererwa
Ababiligi bababajwe no gusezererwa

Ku munota wa 68, Xherdan Shaquiri yaje kwishyura biba ngombwa ko hongerwaho indi minota 30 yarangiye nta mpinduka.

Baje kwinjira muri penaliti maze Espagne isezerera u Busuwisi kuri penaliti 3-2, nyuma y'uko u Busuwisi bwahushije eshatu naho Espagne ihusha ebyiri.

Abakinnyi b'u Busuwisi babanje mu kibuga: Sommer, Widmer, Elvedi, Akanji, Zakaria, Freuler, Rodriguez, Zuber, Shaqiri, Seferovic na Embolo.

Abakinnyi ba Espagne babanje mu kibuga: Simon, Azpilicueta, Laporte, P. Torres, Alba, Busquets, Koke, Pedri, Sarabia, Morata na Ferran Torres.

Lukaku yatsindiye u Bubiligi
Lukaku yatsindiye u Bubiligi

Mu mukino wa kabiri watangiye saa tatu zuzuye, u Butaliyani bwaje gutsinda u Bubiligi ibitego 2-1, byatsinzwe na Nicolo Barella ndetse na Lorenzo Insigne, mu gihe u Bubiligi bwatsindiwe na Romelu Lukaku kuri Penaliti.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Bubiligi: Courtois; Alderweireld, Vermaelen, Vertonghen; Meunier, Tielemans, Witsel, T.Hazard; De Bruyne, Lukaku, Doku.

U Butaliyani: Donnarumma; Di Lorenzo, Bonucci, Chiellini, Spinazzola; Barella, Jorginho, Verratti; Chiesa, Immobile, Insigne.

Lorenzo Insigne yishimira igitego
Lorenzo Insigne yishimira igitego

Kuri uyu wa Gatandatu haraba indi mikino ibiri ya kimwe cya kane. Repubulika ya Tchèque irakina na Denmark saa kumi n'ebyiri ku isaha yo mu Rwanda. Uyu mukino urakurikirwa n'uwa Ukraine n'u Bwongereza saa tatu z'umugoroba.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)