Exclusive: Miss Muyango yahakanye ko yibaruts... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amakuru yavugaga ko Miss Uwase Muyango yibarutse imfura ye yabyaranye na Kimenyi, uyu mukobwa yabiteye utwatsi mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA. Yavuze ko aya makuru atariyo ndetse ko ari bwo akibimenya, yongeraho ko bitamutunguye cyane kuko ibimuvugwaho ari byinshi. Miss Muyango yagize ati:

Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk'umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n'ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo hhhh.

Miss Muyango yabwiye abantu batandukanye bakunda kumwandikaho ibintu bitari byo ko rwose abiyamye agira ati: ''Ndabiyamye abantu bandika amakuru atari yo, nta kindi kintu nababwira abantu byarancanze".

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.

Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.

Miss Muyango yavuze ko atari we wanditse ibingibi

Kimenyi Yves, mu masaha 19 ashyize yashyize hanze ifoto ya Miss Muyango akuriwe ayinyuza ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose ku rukuta rwe rwa instagram, ashyiraho akamenyetso ndetse gasohoye akarimi gusa nta jambo na rimwe yigeze yandika.

Kimenyi Yves amaze amasaha macye ashyizeho ifoto ya Miss Muyango akuriwe


Miss Muyango na Kimenyi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108064/exclusive-miss-muyango-yahakanye-ko-yibarutse-108064.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)