Ferwafa yishyuye asaga miliyoni 120 uwari umukozi wayo nyuma yo kubitegekwa n'urukiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jérôme Dufourg wahoze ashinzwe gushaka amasoko n'itumanaho mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda akaza kwirukanwa nyuma y'amezi atandatu gusa, aheruka kurega iri shyirahamwe ku mafaranga avuga ko ryagombaga kumwishyura ritamuhaye.

Uyu mugabo yareze Ferwafa avuga ko mu masezerano bari bafitanye yo guhabwa komisiyo ya 5% ku isoko yabazaniye, aho atahawe amafaranga yatanzwe na Azam TV avuga ko yagize uruhare mu gutuma isinyana na Ferwafa kuba umufatanyabikorwa werekana shampiyona y'u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Nyuma yo kurega Ferwafa mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ndetse akanarutsinda, Ferwafa yaje kujuririra imyanzuro y'urukiko, bitabaza urukiko rukuru narwo ruza gutegeka Ferwafa kwishyura uyu mugabo ibihumbi 119$ (119,578,250 Frws), ndetse bakishyura n'andi 2,190,000 yo kuba yarirukanywe mu kazi hatubahirijwe amategeko.

Jérôme Dufourg yishyuwe na Ferwafa agera kuri Miliyoni 120 Frws
Jérôme Dufourg yishyuwe na Ferwafa agera kuri Miliyoni 120 Frws

Mu kiganiro twagiranye na Jules Karangwa, Umuvugizi wa Ferwafa wungirije yadutangarije ko ari byo aya mafaranga Ferwafa yamaze kuyishyura nk'uko yabitegetswe n'urukiko.

“Nk'uko mwabibonye, ni impaka zituruka kuva muri 2015 ni bwo uyu mukozi yakoreye ferwafa aza gusezererwa, hari amasezerano yamwemereraga komisiyo ya 5% ku birebana n'amasoko yazaniye Federasiyo, ni byo yajyanye mu rukiko biaburanwa kugeza ubu.”

“Amafaranga ni ariya mwabonye, ni ibijyanye no kutubahiriza amasezerano yari yasinywe hagati y'impande zombie, ni byo byashyizwe mu bikorwa”

Jules Karangwa kandi tumubajije niba ibi bitazatera ihungabana ry'ubukungu muri iri shyirahamwe, yadutangarije ko bitabura ariko biba biisigiye isomo ku bijyanye no kubahiriza amasezerano aba yasinywe hagati ya Ferwafa n'abakozi.

“Bigomba guteza ikibazo kuko ni amafaranga atari make, ni ibintu baba bagomba kuvanamo amasomo kugira ngo ubutaha bijye bikorwa neza, haba mu gusesa amasezerano n'ibindi”

Si ubwa mbere ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda riciwe amafaranga rizira kutubahiriza amasezerano bagiranye n'abakozi, aho mu minsi ishize u Rwanda rwaciwe miliyoni 198 Frw kubera gusezererera uwari umutoza w'Amavubi Jonathan Bryan McKinstry mu buryo budakurikije amategeko.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)