Florent Ibenge watandukanye na As Vita Club,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jean Florent Ikwanga Ibenge w'imyaka 59 aherutse gutandukana na As Vita Club bari bamaranye imyaka igera ku 9 nyuma yo kubura igikombe cya Shampiyona yo muri Congo ku maherere. Kuri iki gicamunsi nibwo Ibenge yasinye amasezerano y'imyaka 2, aho azajya ahembwa ku kwezi Miliyoni zigera kuri 55 z'Amanyarwanda (55,000,000 Frw) nk'uko amakuru INYARWANDA ifite abihamya.


Kuri iki cyumweru ni bwo Ibenge yerekeje muri Maroc aho yaraye anarebye umukino RS Berkane yakinaga.


Ibenge akigera muri Maroc yahise ahura na Perezida wa RS Berkane


Ibenge yageze muri As Vita Club mu 2012 avuye muri Shanghai Shenshua FC nyuma y'imyaka ibiri agirwa umutoza mukuru wa Congo. Mu 2014 na 2018 Ibenge yegukanye igikombe cya Shampiyona ndetse anagera ku mukino wa wa nyuma wa CAF Champions League mu 2014.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107235/florent-ibenge-watandukanye-na-as-vita-club-yasinye-muri-rs-berkane-aho-azajya-ahembwa-mil-107235.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)