-
- Abana barashishikariza gukurana umuco w'ikinyabupfura, ubumuntu n'urukundo
Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibikorwa byabereye mu bigo by'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye hamwe n'ay'imyuga n'ubumenyi ngiro yo mu Karere ka Kicukiro.
Muri ibyo bikorwa byatangiye tariki ya 21 kugera ku ya 25 Kamena 2021, abana bahawe ubutumwa butandukanye bubigisha amateka mabi yaranze igihugu, ndetse n'ububi bwa Jenoside, basabwa guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Mu bihe by'ibiruhuko (Breaks), abana bafashwaga kwibuka abana n'impinja bagenzi babo bazize Jenoside, binyuze mu dukino abo bana bishwe bakundaga gukina.
Icyakora kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro hakinwe udukino dutuma abana bategerana cyane.
Mu butumwa bwo gusoza ibyo bikorwa byo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yibukije abana ko ari bo Rwanda rw'ejo hazaza, ibasaba gukurana ingeso nziza, gukunda siporo no gukunda igihugu, birinda uwabashora mu ngese mbi.
Ndayisaba Fabrice ati “Turashishikariza abana n'urubyiruko rw'u Rwanda gukurana umuco mwiza wo kugira ikinyabupfura, ubumuntu n'urukundo mu mitima, gukunda siporo, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza mu buryo bwose bushoboka, birinda uwabashora mu ngeso mbi zirimo n'ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Ishuri ry'incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Fondation Ndayisaba Fabrice, bashimira abafatanyabikorwa bose bafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya karindwi kiba.
Uwo muhango ukorwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.