Fresh Kid arashima Imana ku mpano yagabiwe n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patrick Ssenyonjo  wamenyekanye  nka Fresh Kid muri muzika, yamamaye  cyane mu ndirimbo 'Bambi' yamenyekanye cyane muri 2019, ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 Tariki  26 Nyakanga, yavuze amagambo akomeye kuri we, aho icyambere ari gushima Imana yamutije kuramba imyaka  afite akabyita urugendo rurerure kuri we.


Uyu mwana Fresh Kid wavukiye mu cyaro cya Masaka akaza kwisanga mu mujyi wa  Kampala ajyanweyo  n'umwe mu bantu wari wifuje kumufasha mu bya muzika ababyeyi be bakamumuha, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati :"Nujuje Imyaka 10 y'amavuko , Warakoze Mana kubw'uru rugendo rushimishije rw'ubuzima, Imigisha myinshi no gukora muzika cyane " 


Fresh Kid yizeza abakunzi be muzika iri ku rwego rushimishije



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108046/fresh-kid-arashima-imana-ku-mpano-yagabiwe-no-kuba-amaze-imyaka-10-ku-isi-yizeza-abantu-um-108046.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)