Gahunda yo kwakira inkingo, impamvu hari abapfuye barakingiwe … Ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gukingira abaturage ku bwinshi ni yo ntwaro yitezwe n’ibihugu mu guhashya Covid-19, aho nko mu byamaze gukingira umubare munini w’abaturage, ubu ingamba zimwe na zimwe zo kwirinda zatangiye koroshywa.

Muri Gashyantare 2021, ni bwo hatangijwe gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira amatsinda y’abafite ibyago byinshi byo kwandura by’umwihariko abari mu nzego z’ubuzima, abageze mu zabukuru, abafite ibindi bibazo by’ubuzima n’abandi.

Intego y’u Rwanda ni ugukingira nibura 30% by’abaturage kugera mu mpera ya 2021 na 60% kugera ku mpera ya 2022.

Ni umuhigo ugoye kugerwaho mu gihe ibihugu bikize ku Isi bikomeje kwikubira inkingo bigatuma kugeza ubu ibyinshi bya Afurika bitarakingira abaturage babyo nibura barenga 5%.

Inkingo u Rwanda rwakira zirimo izigurwa, izigomba gutangwa binyuze muri gahunda ya COVAX no muri gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’izigenda zitangwa n’ibihugu by’inshuti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko buri Cyumweru igihugu kiri kugenda cyakira inkingo zituruka ahantu hatandukanye ndetse by’umwihariko no kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko hari izindi za Pfizer zizagera mu Rwanda.

Ati “Inkingo ni ikintu dukomeje gushyiramo ingufu kugira ngo n’abatarazibona bazibone. Mwarabibonye ko buri Cyumweru dusigaye tubona inkingo ziza ndetse no ku wa Kabiri tuzakira izindi nkingo za Pfizer tugiye gutanga ibihumbi 56.”

Yakomeje agira ati “Turi kugenda duha ibyiciro bitandukanye tuzirikana uturere twose uko tubabaye duhereye ku tubabaye kurusha utundi birumvikana.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko nubwo inkingo zikomeje kuba ikibazo gikomeye hirya no hino ku Isi, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose izibonetse zigasaranganywa abari mu byiciro bifite ibyago byo kwibasirwa n’iki cyorezo cyane.

Ati “Umugambi ni uko mbere y’uko umwaka urangira tuzagera ku turere twinshi nibura n’utudaheruka kubona inkingo nabo bakazibona duhereye ku bantu bashobora kuzahazwa n’iyi ndwara ariko bari no mu mirimo byose tukabikorera hamwe kugira ngo turebe uko twarinda Abanyarwanda. Ni ugusangira bike bihari, ntabwo biba byoroshye.”

Kuva u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira ku wa 5 Werurwe 2021, rumaze gutanga inkingo ku baturage 426.558 bakingiwe byuzuye mu gihe 1.171 ari bo bamaze guhabwa dose ya mbere ariko batarahabwa iya kabiri.

Guverinoma ikomeje gushaka inkingo hirya no hino, yaba izo igura n'izo ihabwa n'ibihugu by'inshuti

Igitera uwakingiwe kwandura, akaremba ndetse agapfa

Hari Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na leta ya Israel igaragaza ko inkingo za Covid-19 zakozwe na Pfizer-BioNTech zidafite ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bushya bwa virusi itera Covid-19, yihinduranya buzwi nka ‘Delt’.

Iki gihugu cyavugaga ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rufite ubushobozi bwo kurinda uwarufashe ubwandu bushya ku gipimo cya 64%.

Ibi ariko byiyongera ku kuba hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara abantu batari bake baba barahawe inkingo dose ebyiri zagenwe ariko Covid-19 igakomeza kubahitana umunsi ku munsi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko nko mu Rwanda aho byagaragaye ari ku bantu bari barakingiwe bakaza kwandura Covid-19 basanzwe bafite izindi ndwara zidakira.

Ati “Inkingo zifite ubushobozi. Ku bantu bakingiwe, abapfuye babaga bafite n’ibindi bibazo by’ubuzima basanganywe kandi bigeze aho bigoye kugira ngo bakire, umuntu afite Cancer imaze gukwira umubiri wose, Covid-19, na yo ijemo, yabonye urukingo yego […] n’iyo Covid-19 itaza kuza kubera ko iyo Cancer yari imaze gukwira umubiri wose n’ubundi yari gupfa.”

Yakomeje agira ati “Abapfuye rero bari basanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima bikomeye na ho ubundi urukingo kugeza ubu iyo ukoze isesengura, abakingiwe bose […] hari abarwara bashobora kwandura no kwanduza ariko usanga bafite ibimenyetso bike, babyitwaramo neza. Keretse wenda uwabonye urukingo rumwe akarwara atarabona urwa kabiri.”

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwagaragaje ko abantu bafashe dose ebyiri z’inkingo za Pfizer cyangwa AstraZeneca, umubiri wabo ufite ubudahangarwa bwo guhangana n’ubwoko bushya bwa Virus yihinduranyije izwi nka Delta.

Ubu bushakashatsi bwasohotse tariki ya 22 Nyakanga 2021, bwagaragaje ko umuntu wafashe dose ebyiri za Pfizer, aba afite ubudahangarwa bw’urukingo buri ku kigero cya 88% kuri virusi ya Delta.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)