Gakenke: Gitifu wa Muhondo yagaragaye ahondagura umumotari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya mashusho Gitifu agaragara akubita uwo mumotari imigeri n’ibipfunsi bidasanzwe ndetse akanamuzirikisha imigozi akamwicaza hasi.

Bivugwa ko hashize iminsi micye iki gikorwa kibaye, intandaro yo gukubita uyu mumotari ikaba ari uko yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Gakenke yinjira mu Karere ka Rulindo, aho yari atwaye urusenda kuri moto.

Bikekwa ko mu gushaka kumuhagarika hajemo ukutumvikana, ubwo ibyo kumuhohotera bitangira ubwo, dore ko atari na Gitifu wenyine ugaragara amukubita, ahubwo n’abandi bantu bari bamukikije bakaba baramukubise mbere y’uko ajyanwa na Gitifu gufungwa aziritse amaboko n’amaguru, nubwo atari ameze neza.

Hakuzimana Valens uvugwaho gukubita no gufungisha uyu mumotari yemereye IGIHE ko ibi byabaye, ubwo barimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati "Byabayeho, usibye ko nabonye video yarahindutse (edited). Twakoze inama ngo dukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byabaye ngombwa ko hariya tuhashyira urubyiruko rw’abakorerabushake kuko ni hasi ku kiraro gihuza Rulindo na Gakenke, kugira ngo uwo babona afite uburenganzira cyangwa impamvu bamureke atambuke. Abamotari akenshi kubagonga, nka saa cyenda nibwo bampamagaye bati ‘rero muyobozi aha hantu barahatugongera, nahageze nka saa kumi n’iminota itanu.”

Uyu muyobozi yasobanuye uburyo uyu mumotari ari we wabaye intandaro y’aya makimbirane, ati "Yarahageze ashyamirana n’abo bana, ndamwegera mushyira ku ruhande, tumusaba uruhushya rutangwa na Polisi, ubwo umwana aca inyuma ngo afotore ikirango cya moto ye (pulaki) kuko babonaga afite amahane, akijya gufotora, motari ahita atangira kubakubita nanjye nibwo yansumiye ashaka kunta mu kiraro.”

Muri iki gihe nibwo abantu batangiye kwegera no guhosha iyo mirwano, abantu batabara Gitifu wari ugeramiwe.

Yabisobanuye agira ati “Abari aho nibo bamunkuyeho, hashize akanya nibwo yatuje atangira gusaba imbabazi, mubwira ko narangije gutanga raporo ku nzego zinkuriye tumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi n’ubu niho ari kubarizwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati "Natwe twabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Twasabye RIB ngo ikurikirane, nonese ibintu bigaragara ku mashusho twabivugaho iki? Dusanzwe tubaganiriza, ubundi hari uburyo umuturage yitabwaho."

RIB yataye muri yombi Hakuzimana Valens

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Valens n’abandi bari kumwe nawe mu mashusho yakwirakwiriye bakubita umumotari wari utwaye imizigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya Guma mu Rugo.

RIB ivuga ko abafunzwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, no gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Abafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke, Hakuzimana Valens w’imyaka 43, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Muhondo, Nzamuramabaho Anastase w’imyaka 28 n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahama, Bizimana Dieudonné w’imyaka 34. RIB ikaba iri gushakisha n’abandi babigizemo uruhare ngo bakurikiranwe.

Ku cyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

Ku cyaha cy’Iyicarubozo, gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitari munsi imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

RIB iributsa ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka #Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego... https://t.co/z3IE5YbByu

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 6, 2021

Gitifu yagaragaye akubita umumotari anamuzirika amaguru n'amaboko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)