Aba bantu basengeraga mu Gishanga kitwa Giheka giherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, bafashwe mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 saa kumi za mu gitondo (04:00).
Umwe muri bo witwa Uhagaze Emmanuel, yavuze ko yabyutse mu gitondo akajya gusengera muri kiriya gishanga ariko ko yumvaga aza kuba ari wenyine.
Ati 'Bagiye baza umwe umwe kugeza ubwo tubaye 21 Polisi iza kudufata. Ndasaba imbabazi kuko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.
Yagize ati "Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y'abantu atemewe harimo n'aba basenga.Abantu nk 'aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk 'aba banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. "
Yakomeje agira ati 'Aba bantu ni Abanya-Kigali bose nta muntu uyobewe ko Umujyi wa Kigali umaze iminsi igera ku 10 uri muri Gahunda ya Guma mu Rugo ndetse iyi minsi yanongeweho indi itanu. Babirenzeho barasohoka bajya guteranira mu gishanga, ibintu birimo ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.'
Abafashwe bajyanywe muri Stade ya ULK bongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande nk'uko biteganywa n'amabwiriza yashyizweho n'Umujyi wa Kigali.